00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gasana yakebuye abayobozi batiza umurindi abarwanya Leta

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 September 2022 saa 11:22
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, yavuze ko abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage baba batiza umurindi abarwanya Leta, asaba ko iyo myitwarire ihinduka.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022, ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba, baganira kuri gahunda zigamije kwihutisha iterambere n’imibereho myiza by’umuturage.

Muri iyo nama hagaragajwe bimwe mu bibazo by’ingutu biri muri buri Karere, ariko biza kugaragara ko hari ibyakabaye byarakemutse, nyamara hagenda habaho uburangare bw’abayobozi batabikurikirana neza ngo bive mu nzira.

Mu bibazo byagaragajwe harimo ingurane zitarahabwa abaturage mu bice bitandukanye, abagiye bamburwa na ba rwiyemezamirimo ariko abayobozi ntibabikurikirane, n’ibindi byinshi.

Minisitiri Gasana yavuze ko hari amakosa abayobozi bamwe na bamwe bakora arimo kurangarana umuturage, kumwima serivisi no kutamusobanurira ibimukorerwa.

Ibyo byose ngo biha urwaho abarwanya Leta, bakaba babyuririraho bagumura abaturage, nyamara bigizwemo uruhare na wa muyobozi.

Ati "Amakosa agenda akorwa ni yo aherwaho mu kwangisha abaturage Leta cyangwa ubuyobozi, bikozwe n’abarwanya ubuyobozi bwacu. Ni yo mpamvu rero umuntu tubona afite ubushake buke mu gukosora ayo makosa cyangwa ubikora yabigambiriye, unamufashe nk’uri gutanga imbaraga ku bahungabanya umutekano, ntekereza ko utaba wibeshye."

Yavuze ko kuba uwo muyobozi yamenye ikibazo cy’umuturage, aho kugikemura akamurangarana, nabyo ari icyaha akwiriye guhanirwa.

Yasabye abayobozi bo mu Burasirazuba kwisubiraho bakegera abaturage, aho basanze ikibazo kibarushije imbaraga bakakigeza ku rwego bireba.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, we yavuze ko batewe ipfunwe no kuza mu myanya y’inyuma mu kwishyura mituweli, kugira abana benshi basambanyijwe n’ibindi byinshi.

Yavuze ko bagiye gufatanya kurushaho kwegera abaturage, no gukemura bimwe mu bibazo bibabangamiye.

Ibi biganiro byabaye mu gihe Intara y’Iburasirazuba iri mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, aho abayobozu bafite insanganyamatsiko igira iti “Dushyashyanire umuturage dutanga serivisi nziza”.

Minisitiri Gasana ubwo yari mu biganiro mu Ntara y'Iburasirazuba
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney (hagati) ni we wayoboye inama
Ibi biganiro byitabiriwe n'abayobozi b'Uturere n'inzego z'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .