00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gasana yagaragaje ko bitumvikana uburyo Gicumbi igwingiza abana benshi ifite amata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2022 saa 10:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu akaba n’imboni y’akarere ka Gicumbi, Alfred Gasana yasabye abatuye ako karere kugira uruhare mu kurandura imirire mibi itera igwingira mu bana, ngo kuko bitumvikana uburyo akarere gafite umukamo mwinshi kaza mu twa mbere dufite abana bagwingiye.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo imiryango 173 yasezeranaga imbere y’amategeko mu Murenge wa Rushaki, hatangizwa ibikorwa byimakaza Ihame ry’Uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsinda (Gender Accountability Day ) mu nteko y’Abaturage idasanzwe.

Ibi bikorwa byitabiriwe n’Umugenzuzi w’Uburinganire, Rwabuhihi Rose , Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille , Senateri Nyinawamwiza Laetitie n’abandi.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana yashimiye imiryango yasezeranye, avuga ko umuryango ariwo shingiro ry’iterambere bityo ko ukwiye kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Yagarutse ku byaha bikunze kugaragara mu karere ka Gicumbi nko gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi, avuga ko abaturage bakwiriye kugira uruhare rugaragara mu kubihashya kugira ngo umutekano usagambe muri ako karere.

Minisitiri Gasana yagarutse ku kibazo cy’abana bagwingira muri Gicumbi, aho imibare igaragaza ko bari kuri 42.2%.

Ni ibintu yavuze ko bitumvikana mu karere gakungahaye ku bworozi, aho imibare igaragaza ko ku munsi aborozi bo muri ako karere bafite ubushobozi bwo kubona litiro zisaga ibihumbi 40 ku munsi.

Ati “Gicumbi ifite umwanya wa mbere mu mukamo, ikaza mu myanya ifite abenshi bagwingira. Ni ibintu bidasobanutse ariko byumvikana ko bihagurukiwe byarwanywa kuko ibidufasha birahari, amata turayafite ikibazo aba ari imyumvire kandi kurwana na yo ntekereza ko bitagoye cyane.”

Yasabye imiryango mishya yasezeranye kuba ku isonga mu kurwanya iki kibazo.

Uretse mu murenge wa Rushaki habereye ibikorwa ku rwego rw’Akarere, imirenge yose igize Akarere ka Gicumbi hazeranye imiryango 781 kuri uyu wa Kabiri.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo kwandika abana batanditswe mu bitabo by’irangamimerere, ibiganiro n’ababyeyi b’abangavu babyaye, ibiganiro n’abikorera ,ibiganiro n’urubyiruko ndetse n’imurikabikorwa (Gender exhibition).

Uretse mu Karere Ka Gicumbi ,ibikorwa bigamije Kwimakaza Ihame ry’Uburinganire byatangijwe mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba aho byatangiye tariki ya 19-25 Nzeri 2022.

Minisitiri Gasana yasabye abatuye Gicumbi gufasha mu kurandura imirire mibi mu bana
Imiryango isaga 700 yabanaga mu buryo bunyuranye n'amategeko basezeranye kuri uyu wa Kabiri
Abatuye Gicumbi basabwe guhashya ibyaha bitandukanye biboneka muri ako karere
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .