Minisitiri Dr Uwamariya yasabye ababyeyi kumvisha abana ko bazakomeza kwiga kuri Noheli n’Ubunani

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Minisitiri Uwamariya Valentine yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kuzumvisha abana babo ko bakwiye gukomeza amasomo no mu gihe abandi bazaba bizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, ya Noheli n’Ubunani.

Mu busanzwe iyi minsi yari isanzwe iba abana bari mu kiruhuko cya gatatu, gusa kubera Covid-19 yahinduye ingengabihe y’amashuri, iyi minsi izaba bari ku mashuri kuko igehembwe cya kabiri cyatangiye ku wa 2 Ugushyingo, kizarangira muri Mata.

Mu kiganiro Minisitiri Uwamariya yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo, yabajijwe niba koko abana bazizihiza iyi minsi mikuru bari ku mashuri, maze na we mu gusubiza avuga ko bishoboka cyane, kuko ari mu bihe bidasanzwe.

Yagize ati “Ngira ngo ntabwo bimenyerewe, ariko buriya bishobora kuzabaho, buriya turi mu bihe bidasanzwe. Ngira ngo twaranabivuze amashuri atangira ko abantu dukomeza kubifata nk’ibihe bidasanzwe, nta nubwo byari bisanzwe ko noneho tumara amezi umunani noneho turi kumwe nabo (abanyeshuri) mu rugo, n’ubungubu rero tuziga mu buryo budasanzwe.”

Yakomeje asaba ababyeyi kwihanganira izi mpinduka, no kumvisha abana babo ko bakwiye kuzakira.

Ati “Ibintu byose rero ntabwo tuzabikora kubera ko bitunogeye, n’ababyeyi bihangane bamaranye nabo igihe kinini, yewe n’uwo munsi mukuru ntibazasohoka, ugasanga n’amabwiriza yo gukora uwo munsi mukuru arahari nturenza aba n’aba, turi mu bihe bidasanzwe.”

“Turasaba ababyeyi kubyumva, bafashe n’abana kubyumva, kuko umubyeyi natabyumva ntabwo umwana ari we uzabyumva. Kuko nibatabyumva ntibazabasha gusobanurira abana kubyumva. Reka rero tubifate ko ari mu bihe bidasanzwe.”

Ibyiciro bimwe by’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye byatangiye igihembwe cya kabiri ku wa 2 Ugushyingo, mu gihe ibindi byitegura kugitangira ku wa 23 Ugushyingo. Iki gihembwe cya kabiri kizarangira 2 Mata 2021.

Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize ikiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

Abanyeshuri bari mu myaka isoza amasomo bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Ku banyeshuri basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine yasabye ababyeyi kumvisha abana babo ko bazakomeza kwiga no mu minsi mikuru isoza umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .