Ku rundi ruhande ariko hari abanyeshuri benshi bagejeje uyu munsi batarabasha kugera ku mashuri biturutse ku mpamvu zitandukanye zatumye babura imodoka zibajyana ku Cyumweru tariki 8 Mutarama.
Ubusanzwe ku banyeshuri biga bacumbikirwa batangiye gusubira ku bigo by’amashuri kuwa Kane tariki 5 Mutarama 2023, gusa byageze ku Cyumweru hari abatarabasha kugenda.
Muri Stade ya Kaminuza Yigenga ya ULK, aho abanyeshuri bamaze iminsi bafatira imodoka ziberekeza ku mashuri bigaho, urujya n’uruza rwari rwinshi, imodoka zabaye nke kugeza ubwo bamwe basabwe gusubira mu ngo zabo kugira ngo baze kugenda kuri uyu wa Mbere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA kivuga ko hari imbogamizi z’ababyeyi badakurikiza ingengabihe yo kujyana abana ku mashuri bigatuma byica gahunda y’imigendekere myiza y’iki gikorwa.
NESA ivuga ko umubare w’abanyeshuri bamaze iminsi baza gufata imodoka ari muke ugereranije n’ababa bateganijwe.
Nko ku wa Kane w’Icyumweru gishize, imodoka zatwaye abanyeshuri 5427 mu gihe hagombaga kugenda abarenga ibihumbi 41, ku wa Gatanu ho hagiye abanyeshuri 9345 mu gihe hagombaga kugenda abarenga ibihumbi 57.
Ababyeyi bo bagaragaje ko impamvu zatumye abana batinda kujya ku mashuri zishingiye ku kuba hari abari bagishaka amafaranga y’ishuri n’izindi zitandukanye.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA ko ku Cyumweru aribwo abanyeshuri bitabiriye cyane gusubira ku ishuri bituma hari abatabasha kugera ku mashuri bigaho.
Ati “Iki kibazo cyagoranye[…] n’ubundi byari bisanzwe bibaho abanyeshuri bakaza ari benshi ku munsi wa nyuma kubera kutubahiriza gahunda ariko ubu babaye benshi nkeka baratinze mu minsi mikuru. Biragaragara ko batarara bagiye bose ariko abatabasha kugenda turashaka uburyo tubacumbikira mu bigo by’amashuri hanyuma mu gitondo gahunda yo kubageza ku bigo bigaho ikomeze.”
Minisitiri Dr Uwamariya yasabye ababyeyi kujya bafatanya n’inzego zishinzwe uburezi kubahiriza gahunda yaba iyo kujyana abana ku mashuri ndetse n’izindi gahunda zifasha mu myigire y’abana babo.
Ati “Iyi gahunda yo gutwara abana yaje kugira ngo ifashe abana kugera ku ishuri mu mahoro n’umutekano, ariko iyo baziye bose icya rimwe byumvikane ko bigorana kubera ko urumva ko hari abagiye kurara nzira bitari ngombwa, ababyeyi badufashe ubutaka iki kintu ntikizongere kubaho.”
“Turashishikariza abababyeyi kujya badufasha kubahiriza gahunda iba yaratangajwe kuko iyi gahunda iba igamije gutuma ababyeshuri bagera ku mashuri ku gihe kandi mu mutekano usesuye. Iyo abana baje ku munsi wa nyuma icyarimwe rero uburyo bwo kubatwara buragorana. Abatabasha kugenda turashaka ”
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko n’ubwo iki kibazo cyatewe n’uko hari abatubahirije gahunda yari iteganyijwe gusa yizeza ko abahuye n’iki kibazo bacumbikirwa bakanahabwa ifunguro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!