Yabigarutsho mu nama yiga ku buryo bwo bwo kuzamura imirimo mu rubyiruko yakoranye n’urubyiruko ruhagarariye urundi mu Ntara y’Amajyepfo n’abandi bayobozi, yabereye mu Karere ka Huye ku wa 5 Werurwe 2025.
Minisitiri Dr.Utumatwishima yavuze ko muri gahunda ya NST2 izageza mu 2029, Guverinoma yiyemeje guhanga imirimo ibihumbi 250 buri mwaka, kandi ko bigomba kugirwamo uruhare n’abantu bose.
Yashimangiye ko buri wese ataba rwiyemezamirimo, ariko nanone akwiye kugira icyo aba azi gukora cyamufasha kubaho.
Ati “Mu myaka itanu iri imbere, kugira ngo imirimo ibashe kuboneka twasanze ari uko tugomba kugira Abanyarwanda benshi bize, bazi iby’ibanze mu bumenyi.”
“Turi gufatanya na MINEDUC, MIFOTRA na MINALOC, uko urubyiruko rwacikirije amashuri, cyane cyane abifuzaga kurangiza ayisumbuye ntirurangize, ngo turebe niba umuntu wese wacikirije ishuri kubera ibibazo bitandukaye, yarangiza ayo masomo mu mwaka umwe mu cyiswe ’Secondary Plus’, hanyuma tukamuha n’umwuga wamufasha kujya guhanga umurimo.’’
Minisitiri Dr. Utumatwishima yakomeje avuga ko hari n’izindi gahunda zishyigikira iterambere ry’urubyiruko zirimo icyiswe ‘Aguka Skilling’ aho bafasha urubyiruko gukora imishinga, muri uyu mwaka bakazigisha 1500, maze 100 ba mbere buri wese akazahabwa 3000$ byo gutangiza umushinga.
Hazanashyirwa imbaraga mu guteza imbere gahunda ya Youth Connekt, ku buryo igera kuri benshi bashoboka.
Mineduc igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abanyeshuri bataye ishuri bavuye kuri 8,5% mu mwaka wa 2021/2022 bagera kuri 6,8% mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Iyi mibare igaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza baritaye bangana na 5.5%, mu gihe abo mu cyiciro rusange [Tronc Commun] bagera ku 10,5%. Abo mu mashuri yisumbuye bataye ishuri bangana na 4,5%.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!