Ibi yabivugiye mu muhango wo guha impamyabushobozi abanyeshyuri 85 basoje amasomo y’amezi atandatu y’imyuga n’ubumenyingiro mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) binyuze muri gahunda ya IGIRE itegurwa na BPR Foundation.
IGIRE ni gahunda ya BPR Foundation irihirira amasomo y’imyuga urubyiruko rutabashije gukomeza kaminuza ruri hagati y’imyaka 18 na 30, kugira ngo rubashe guhanga imirimo.
Dr. Utumatwishima yavuze ko umuntu ufite ubumenyingiro ubu byoroshye kubona ibyo akora kandi ko amashuri yose umuntu asanzwe afite atamubuza kongeraho amasomo y’imyuga, kuko afasha cyane mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati “Mu minsi maranye n’urubyiruko nabonye ko umuntu wese ushaka guhangana n’ubuzima bwo hanze agomba kwiga umurimo w’amboko.I cya mbere ni ubumenyi bw’umurimo w’amaboko hatitawe ku kuba warize kaminuza cyangwa ikindi kiciro cy’uburezi ufite.”
Minisitiri Dr. Utumatwishima yongeyeho ko buri gihe gutangira akazi bidahita byoroha kubera uburambe gusa ko nanone utabugira nta kintu utinyutse gutangira gukora.
Ati “Niba nta muntu uraguha akazi gasanzwe ugomba gutekereza aho waba ugiye gukora nk’umukorerabushake.[...].Mperuka kujya kubonana n’urubyiruko rw’i Burera rurambwira ngo ‘turi kwiga ubwubatsi twagera aho dutuye bagakomeza kwihera akazi abasaza batanabyize ariko bamaze igihe bubaka twe bakatwima akazi. Nanjye ngiye gutanga akazi ukambwira ko umaranye impamyabushobozi icyumweru kimwe byagorana.”
Arakomeza ati “Mu buzima uburambe burafasha ariko uburyo bwiza bwo kububona ni ugutangira nk’umukorerabushake.Uragenda ugakora kurusha abo uhasanze ukigaragaza nyuma y’ukwezi kumwe cyangwa ibyumweru bitatu ubona akazi.”
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank, Mutesi Patience, yavuze ko bishimira ko mu myaka itandatu ishize gahunda ya IGIRE yafashije urubyiruko rutandukanye kwihangira umurimo rugaha n’abandi akazi.
Ati “Muri gahunda ya IGIRE tugendera ku nkingi ebyiri harimo uburezi no guhanga umurimo. Iyo barangije kwiga twumva ko ikigomba kuvamo ari ugutangira ibigo by’ubucuruzi bakagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu ariko bagaha n’abandi akazi. Mu bo tumaze kwigisha hari benshi bavamo bakikorera kandi bagaha abandi akazi.”
Niyitegeka Pacifique usoje kwiga gutegura amafunguro n’ibinyobwa yavuze ko yasoje kwiga amasiyansi abura akazi ndetse abura n’ubushobozi bwo kwirihirira imyuga.
Gusa ubu nyuma y’amasomo ya IGIRE yatangiye gukora ibijyanye n’ibyo yize ndetse akaba yanabihembewe miliyoni 3 Frw na BPR Foundation ku buryo yizeye kubyagura kurushaho agaha abandi akazi.
Mpundu Martine usoje kwiga ubwubatsi yashimye BPR Foundation ku bwa gahunda ya IGIRE yamuhaye amahirwe yo kwiga ubwubatsi ari umukobwa ubu akaba yisanze ku isoko ry’umurimo nka basaza be ndetse akaba afite inzozi zo kuzashinga ikigo cy’ubwubatsi.
Abahawe izo mpamyabushobozi bize mu mashami atandukanye ya RP harimo ubwubatsi, ububaji, gutegura amafunguro n’ibinyobwa n’andi.
Batanu muri bo bafite imishinga myiza muri buri shami bahembwe buri umwe miliyoni 3 Frw y’igishoro cyo gutangira kuyikora cyangwa kuyagura.
Gahunda ngarukamwaka ya IGIRE yatangiye mu 2018 kuri ubu ikaba imaze gufasha abagera hafi ku 1000.












Amafoto: Cyubahiro Key
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!