00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr. Ugirashebuja yitabiriye inama rusange ihuza Umuryango wa EAPCCO

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ku wa Gatanu, tariki ya 15 Ukwakira 2021, yitabiriye inama ihuza abayobozi ba Polisi zibumbiye mu Muryango wo mu Karere k’Iburasirazuba (EAPCCO).

Ni inama ngarukamwaka yateranye ku nshuro ya 23, yabereye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama yahuje abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo mu bihugu 14 bigize Umuryango wa EAPCCO. Yabaye ikurikira iyateranye ku wa Kane, tariki ya 14 Ukwakira 2021, yahuzaga abayobozi bakuru ba Polisi. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera inzego zishinzwe umutekano uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 no mu bihe bisanzwe.”

Ibihugu bigize Umuryango wa EAPCCO ni u Burundi, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Erithrea, Ethiopia, u Rwanda, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda.

Abaminisitiri bishimiye imbaraga ibihugu bigize EAPCCO bishyira mu kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu bufatanye n’imikoranire.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge, yagarutse ku kamaro k’imiryango yo mu Karere mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Yagize ati “Ni ngombwa guteza imbere ubufatanye n’imikoranire no kubaka ubushobozi mu nzego zigenzura iyubahirizwa ry’amategeko. Ni ngombwa gukomeza guhanahana amakuru no gukumira abanyabyaha.”

Yashimiye ibihugu bigize EAPCCO uburyo bikomeje gufasha Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu nshingano afite muri iki gihe ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

RDC ni yo yasimbuye Tanzania ku mwanya w’ubuyobozi bw’umuryango uhuza Polisi zo mu Karere ndetse no ku mwanya w’Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo.

Abaminisitiri bishimiye umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abayobozi ba Polisi wo gushinga ishuri ryigisha abapolisi ibijyanye n’umutekano wo mu mazi, ishuri rizaba riri i Mwanza muri Tanzania. Muri iki gihugu kandi ni naho hazaba ikigo cy’icyitegererezo cy’amahugurwa ku mutekano wo mu mazi.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahawe inshingano zo gushinga Umutwe ushinzwe Ibikorwa bya Polisi mu Karere, uzaba uri mu kigo cy’icyitegererezo gishinzwe kurwanya iterabwoba, gukusanya, gusesengura no gukwirakwiza amakuru ajyanye n’iterabwoba.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yitabiriye inama ihuza abayobozi ba Polisi zibumbiye mu Muryango wo mu Karere k’Iburasirazuba (EAPCCO)
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza (hagati) ku wa 14 Ukwakira 2021, na we yitabiriye iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Kinshasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .