Minisitiri Dr. Ngirente yakiriye Amina J. Mohammed ukomoka muri Nigeria kuri uyu wa 06 Nzeri 2024.
Amina J. Mohammed yavuze ko ibiganiro bye na Dr. Ngirente byibanze ku nama y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe kuba ku wa 21 Nzeri 2024 ikazabera ku Cyicaro Gikuru giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Buri gihe mbonye amahirwe yo kuza mu Rwanda, [kugirana] ibiganiro na Guverinoma ni ingenzi cyane, na cyane ko u Rwanda ari umunyamuryango w’agaciro wa Loni ugira uruhare mu birenze ubutumwa bw’amahoro.”
Uyu Munyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni yavuze ko iyo nama baganiriyeho, izaba yiga by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano, irebe no ku zindi ngingo nko guteza imbere inzego z’imari n’uburyo bwo kubona amafaranga yo gushora mu iterambere ry’ibihugu bitandukanye nk’u Rwanda.
Ati “Tuzanareba no ku ikoranabuhanga, turebe uko Afurika izamura urwego rwayo muri ryo, ariko twirinda n’ingaruka mbi ikoreshwa ryayo ryazana kuri uyu Mugabane.”
Ibyo bizajyana no kubakira ubushobozi ibihugu bya Afurika bikifatira ibyemezo by’uko byateza imbere ikoranabuhanga mu bihe biri imbere, hirindwa ko Afurika yasigara inyuma.
Uyu muyobozi yavuze ko ibiganiro bye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byibanze ku cyerekezo cy’igihugu cy’iterambere rirambye, akanagaragaza ko ari icyerekezo Loni yiyemeje gufatanyamo n’u Rwanda.
Ati “Twizeye ko tuzakomeza kugirana na Guverinoma ibiganiro byibanda kuri izo nzego z’ingenzi icyerekezo cyayo cy’iterambere gishingiyeho.”
U Rwanda na Loni ni abafatanyabikorwa bakomeye cyane kuko nko ku mutekano iyo nama igiye kuba muri uku kwezi izibandaho, u Rwanda rwawugizemo uruhare rukomeye.
Muri Kanama 2024, u Rwanda rwizihije imyaka 20 ishize rutangiye kohereza intumwa zarwo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ibintu byahindutse imwe mu nkingi za politiki y’ububanyi n’amahanga zarwo.
Ntiwavuga ubutumwa bw’amahoro u Rwanda rwatumwemo na Loni ngo wibagirwe nka Darfur mu myaka ya 2004, ubwo rwatangiye mu 2010 muri Haiti n’ubwo muri Sudani y’Epfo bwatangiye mu 2012.
Nyuma y’imyaka ibiri bitewe n’imvururu zindi zavutse muri Centrafrique, Loni yoherejeyo ingabo n’iz’u Rwanda zirimo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA), nyuma u Rwanda rwoherezayo izindi zo gucunga umutekano mu Murwa Mukuru, Bangui no guhangana n’ibyihebe muri icyo gihe.
Mu 2021 kandi u Rwanda rwagiye gutera ingabo mu bitugu Mozambique yari ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’umutekano muke bigizwemo uruhare n’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wari warayogoje Intara ya Cabo Delgado, ariko ubu abaturage hafi ya bose bagaruwe mu byabo bigizwemo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda.
Amina J. Mohammed uri mu Rwanda akunze kurugenderera cyane, kuko ku itariki nk’iyi mu 2019 yitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 25 wabaga ku nshuro ya 15. Icyo gihe na we yise umwana w’ingagi izina rya ‘Ingoga’.
Mu 2022 yitabiriye kandi Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ziri muri Commonwealth yabereye i Kigali.
Amina J. Mohammed kandi yari mu ntiti zakoranye na Perezida Kagame mu gukurikirana amavugurura ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!