Minisitiri Dr Mujawamariya yibukije Mineduc kubaka amashuri hanazirikanwa uburyo bwo kurengera ibidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kanama 2020 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, yatangaje ko mu gihe hashyizwe imbaraga mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu, bikwiye gukorwa hazirikanwa uburyo bwo kurengera ibidukikije ku buryo niba hari ahatemwe ibiti, hatekerezwa n’uburyo bwo kuzongera kubitera.

Mu ibaruwa Minisitiri w’Ibidukikije yandikiye mugenzi we w’Uburezi, harimo ko mu mirimo ijyanye n’iyubakwa ry’amashuri, hamwe na hamwe hirengagizwa ingamba zisanzwe zo kubungabunga no gukoresha neza umutungo kamere.

Iti “Bimwe muri ibyo bikorwa ni icukurwa ry’ibumba mu bishanga no gutwika amatanura nk’uko byagaragaye mu igenzura ryakozwe mu turere twa Gisagara, Huye, Ruhango, Nyanza, Gasabo, Kicukiro na Rwamagana.”

Bene ibyo bikorwa bigira ingaruka ku bidukikije n’ubuhinzi muri rusange haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yabwiye IGIHE ko icyo iyo ibaruwa igamije ari ukurebera hamwe uburyo ibidukikije byabungabungwa muri gahunda z’ingenzi nk’izi zo kubaka amashuri.

Ati “Niba hari ahantu batemye igiti cyo gukora ikiraro kugira ngo imodoka zitwara ibikoresho zibone uko zambuka, ntabwo twe tuzavuga ngo ibyo biti wibitema ikiraro ntigikenewe, kirakenewe, ariko hakenewe n’ingamba za nyuma yo kubaka ibyumba by’amashuri kuri iryo shyamba ryari aho batemye.”

Minisiteri y’Ibidukikije ni imwe mu ziri mu itsinda rijyanye no gukurikirana gahunda y’iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri. Isobanura ko hari ibintu bishobora gukurwaho muri ibi bikorwa ariko bikajyana n’ingamba zo kongera kubibungabunga.

Minisitiri Dr Mujawamariya avuga ko muri gahunda ijyanye no kubungabunga ibidukikije byaba byiza nko mu itangira ry’amashuri hashyizwemo n’ibijyanye no gutera ibiti, umuganda w’abanyeshuri wo gusubiranya nk’igishanga cyegereye aho iryo shuri ryubatse havanywe ibumba.

Yakomeje avuga ko nka Minisiteri ayoboye ibereyeho kuzuzanya n’iy’Uburezi ku buryo ingamba zayo zijyanye no kurengera ibidukikije zumvikana bihereye no mu banyeshuri.

Mu mpera za Kamena nibwo hatangijwe gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 22505 n’ubwiherero 31932 bigomba kuba byabonetse muri Nzeri uyu mwaka. Biri muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri mu gihugu hose, ndetse n’icya bamwe mu bana bagikora ingendo ndende bajya kwiga.

Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc yibukije Minisiteri y'Uburezi ko kubaka amashuri bikwiye kujyana n'uburyo bwo kubungabunga ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .