Yabigarutseho ku wa 5 Werurwe 2025, ubwo basezereraga abarenga 4900 bagororerwaga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.
Aba basore bari bamaze imyaka irenga ibiri bagororwa bakanigishwa imyuga izabafasha kwibeshaho mu buzima busanzwe.
Imibare igaragaza ko mu bari mu bigo ngororamuco 23,8 % babigaruwemo kuva ku nshuro ya kabiri kuzamura, abenshi bagatanga impamvu zo kutabona imirimo yatuma bibeshaho badahungabanyije umudendezo wa rubanda.
Minisitiri Dr. Patrice Mugenzi, yatangaje ko abavuye kugororwa bagomba kwakirwa n’imiryango hanyuma bagahuzwa n’amahirwe y’akazi ahaboneka.
Yagize ati “Icyakozwe rero ni uko mu ntara zose, mu turere twose, abantu bose basohoka bafite umuryango bajyamo n’ibyo bajya gukora, bahereye ku bumenyi bakuye aha tuzabahuza n’amahirwe y’akazi ari mu turere twabo.”
Nizeyimana Omar uri mu basubijwe mu buzima busanzwe we yahise ahabwa akazi bitewe n’imyitwarire myiza yagaragaje mu myaka yari amaze mu Kigo cya Iwawa.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco bwamuhaye akazi mbere y’abandi bose bari Iwawa nk’umukozi wa leta uhoraho muri iki kigo ndetse bunamwizeza kumubera umuryango.
Nizeyimana yabwiye RBA ati “Ndishimye cyane, kuba muri aba bantu bose twabanye ari njye bahisemo bagahita bampa akazi, ni ibintu bikomeye cyane kandi nishimiye ko bakomeje kumbera ababyeyi.”
Kuri iyi nshuro ya 24, abarenga 6,400 ni bo basezerewe mu bigo ngororamuco bine bibarizwa mu Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!