00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr. Mugenzi yagaragaje ko kutava ku izima kw’abaturage ari inzitizi mu kubakemurira ibibazo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 January 2025 saa 10:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice yavuze ko hari abaturage bageza ibibazo mu buyobozi ndetse bigakemurwa, ariko bakanga kuva ku izima bagahatiriza mu nzego zose, bongera kubaza icyo kibazo nk’aho kitakemutse.

Ibi yabigarutseho ku wa 20 Mutarama 2025 ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, mu kiganiro yagiranye n’abagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore

Dr. Mugenzi yabajijwe kuri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023/24 igaragaza ko rwakiriye ibibazo 1.587 harimo ibigera kuri 1.100 byakiriwe muri gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage mu turere turindwi twasuwe, n’ibindi 487 byagejejwe kuri urwo rwego mu nyandiko.

Muri ibyo bibazo byose, hakemuwemo ibigera kuri 979, mu gihe ibindi 608 bigikurikiranwa n’inzego zigomba kubikemura.

Abadepite babajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu impamvu ibyo bibazo bidakurikiranwa ngo bikemuke kandi na Perezida wa Repubulika iyo yasuye abaturage aba yasabye ko bikemurwa.

Banagaragaje ko kandi hari ingamba nk’umugoroba w’imiryango, inteko z’abaturage n’izindi zigamije kurwanya amakimbirane mu baturage ariko ibyo bibazo bigakomeza kudakemurwa.

Dr. Mugenzi yavuze ko muri ubyo bibazo bikomeza kugaruka harimo ibiba byarakemuwe ariko ba nyirabyo bagakomeza gutsimbarara.

Yagize ati “Sinabahisha mu muryango nyarwanda Abanyarwanda ntibaragira umuco wo kumva ko ikibazo gikemutse, ahubwo tugira ikintu cyitwa guhanyanyaza. Abanyarwanda benshi bakunda kugira ikibazo cyo guhanyanyaza, ugakemura ikibazo ukanabimwereka ariko haza umuyobozi buri gihe akumva ko yahanyanyaza.”

Minisitiri Dr. Mugenzi yatanze urugero ku mwana w’umuhungu wagiranye amakimbirane na se ashingiye ku irangamimere ariko nyuma umubyeyi aza kumwemera, amurihirira ishuri amushakira n’akazi undi aza no gushinga urugo ariko na n’ubu ntaremera ko ikibazo cyakemutse.

Ati “Uwo muhungu aracyandikira Minisitiri ngo se yanze kubahiriza ibiri mu myanzuro y’urukiko kandi ubu afite imyaka 35. Ndabibabwira mbizi kuko navuganye na Meya w’Akarere avukamo n’umubeyi we twavuganye. Umubyeyi yemeye umwana anamwitaho ariko kubera bya bindi byo guhanyanyaza ubu nintamusubiza arandikira Inteko Ishinga Amategeko.”

MINALOC kandi igaragaza ko umuryango nyarwanda ukigaragaramo ibibazo byinshi bitewe no kuba hari imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategako ndetse n’abaturage badasobanukiwe itegeko rigenga abantu n’umuryango.

Minisitiri Dr. Mugenzi yagaragaje ko kutava ku izima kw'abaturage ari inzitizi mu kubakemurira ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .