Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ubwo yagezaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri gahunda ya VUP.
VUP yatangiye mu 2008 igamije guteza imbere abaturage bafite amikoro make.
Yatangiranye inkingi ebyeri zirimo imirimo y’amaboko itangwa ku baturage batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora n’inkunga y’ingoboka ihabwa imiryango itishoboye cyane abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga bukabije, ariko haje kwiyongeraho serivisi z’imari aho abatishoboye bafite imishinga y’iterambere bahabwa inguzanyo.
Yagaragaje ko miliyari 15,6 Frw ari yo yashowe mu nkingi y’imari, aho abaturage barenga ibihumbi 363 bamaze guhabwa inguzanyo zingana na miliyari 41,5 Frw.
Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko mu ngendo Abadepite bagiyemo hirya no hino mu baturage hari aho basanze umuntu yarafashijwe kwiteza imbere ariko akaba adashaka kuva mu cyiciro cy’abafashwa.
Ati “Hari aho usanga umuturage amaze imyaka itari mike afashwa muri iyi gahunda ya VUP ariko akaba adashaka kuvamo. Ukabona umuturage yiteje imbere, ameze neza, akakubwira ngo yagejeje amazi iwe mu rugo, afite amatungo ariko wamubaza uti urumva ushaka kuvamo hakajyamo n’abandi akakubwira ngo oya, kereka wenda hiyongereyeho nk’imyaka nk’ibiri byamfasha. Icyo numva cyarushaho kunozwa.”
Yagaragaje ko hagomba kubaho no gutegura abagiye gukoresha iyo nguzanyo bahabwa ku buryo imishinga bakora ibabyarira umusaruro kandi bakabasha kwishyura inguzanyo bahabwa neza kandi ku gihe.
Ku ruhande rwa Depite Beth Murora we yavuze ko hakiri ikibazo ku bijyanye n’abaturage bava mu cyiciro runaka cy’imibereho bivugwa ko biteje imbere ariko ugasanga mu buryo bufatika nta bantu bahari bashobora guhamya koko uko biteje imbere.
Ati “Mu by’ukuri turebye uko twasanze ibintu ubwo twasuraga uturere n’imirenge, bisa n’aho iyi gahunda iri mu magambo gusa kurusha uko twayibonye mu bikorwa. Niba bishoboka mu buryo bw’imibare mureke turebe ni imiryango ingana iki tuvuga ngo igeze mu gihe cyo kwifasha hakaba hafashwa abandi? Ese haba hari igihe runaka giteganyijwe ku buryo twavuga ngo ku rwego rw’igihugu igihe iki n’iki abantu bafashwa bazaba bikuye mu bukene?”
Minisitiri Dr. Mugenzi Patrice, yavuze ko abadashaka kuva mu cyiciro cyo gufashwa muri izi gahunda zitandukanye bari mu kibazo cy’ingutu gihari, ariko yemeza ko bizakemuka binyuze mu kubigisha hagamijwe guhindura imyumvire.
Ati “Abadashaka kuvamo ni nacyo kibazo dufite, ariko ni ukubigisha kugira ngo babashe kumenya ko atari bo bonyine iyi gahunda igenewe. Namwe mu ngendo mukora muzadufashe mu guhindura imyumvire kuko atari iby’umuntu umwe ahubwo twabigeraho dufatanyije.”
Ku bijyanye n’imibare y’imiryango yabashije kuva mu byiciro bifashwa ikagera aho ishobora kwiteza imbere, Minisitiri Dr. Mugenzi yagaragaje ko ubu hari gahunda yo gufasha imiryango ibihumbi 900 kwivana mu bukene.
Yerekanye ko muri iyo gahunda haherewe ku miryango ibihumbi 300 igomba guherekezwa kugeza yikuye mu bukene kandi ikazatanga ishusho nziza y’ibyanozwa muri iyo gahunda.
Ati “Ni uburyo bwiza bwo kugira aho dutangirira, no kumenya abasigaye n’uko abandi tuzabakurikirana. Imibare yo turayifite ariko turifuza ko biramutse bishobotse yazagabanuka.”
Yashimangiye ko hagiye gusohoka ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV7), bukazatanga ishusho nyayo y’uko gahunda yo kwikura mu bukene yatanze umusanzu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!