Hashize imyaka abakuru b’ibihugu bya RDC n’u Burundi bahigira kuzakuraho ubutegetsi mu Rwanda, ndetse raporo nyinshi zagaragaje imikoranire yabo n’umutwe w’Itwerabwoba wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
FDLR irimo benshi mu bahoze mu Nterahamwe n’ingabo za Ex-FAR zatsinzwe na RPA-Inkotanyi yabohoye igihugu ikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Aba barimo abinjijwe mu ngaboza Leta ya RDC, bafatanya ku rugamba rwo kurwanya M23, umutwe uharanira uburenganzira bw’Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ndetse abarimo Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste bafatiwe ku rugamba na M23 ibashyikiriza u Rwanda.
Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya, yabaye ku wa 5 Werurwe 2025, Minisitiri Jean-Damascène Bizimana yatangaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere ikomeza gukwirakwira kubera uruhare rukomeye rw’abakuru b’ibihugu bya RDC n’u Burundi.
Yatanze urugero kuri Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wagiye mu Kirundo muri Gashyantare 2025, akavuga ko yiteguye guhangana n’Abanyarwanda.
Icyo gihe yagize ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’? Noneho ntimuzaba muri mwenyine. Twese, n’uw’i Nyanza Lac hariya ku mupaka wa Tanzania ureba Kigoma, azaba ari aha. Twese Abarundi ntituzemera gupfa nk’Abanye-Congo. Ipuuu! Abantu bakicwa nk’ihene uko nyine!”
Minisitiri Dr. Bizimana yatangaje ko imvugo nk’iyi iyo ivuzwe n’umukuru w’igihugu irushaho gukuza urwango mu baturage.
Ati “Umukuru w’Igihugu iyo aje akavuga ibi abaturage urwango rwabuzwa n’iki kuremera?”
Yanagarutse kuri Minisitiri w’Ubucamanza wa RDC, Constant Mutamba, wavuze ko u Rwanda na Perezida Kagame ari abanzi ba RDC.
Hari kandi Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, na we wajyanye na Minisitiri w’Intebe agatanga ikiganiro gikwiza ikinyoma mu baturage ko Abatutsi ari abicanyi kandi bateza ikibazo mu karere.
Dr. Bizimana yahamije ko igikomeye muri iki gihe ari uko ingengabitekerezo ya Jenoside isigaye ikwirakwizwa n’abakuru b’ibihugu mu gihe mbere byakorwaga n’imitwe ya politike yari mu buhungiro.
Ati “Igishya ni uko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere isigaye ikwirakwizwa, yamamazwa n’abakuru b’ibihugu. Umukuru w’Igihugu w’u Burundi n’uwa Congo. Mbere byacaga mu mitwe ya politike.”
Yavuze ko imitwe yitwaje intwaro irimo ALIR waje guhinduka FDLR, uwa RDR, FDU-Inkingi n’indi yashinzwe n’abahoze muri Leta ya Habyarimana ni yo yagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere n’ubu igikwirakwira.
Ingabo za FARDC, iz’u Burundi zifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kurwanya M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ubufatanye u Rwanda rwamaganye kuko FDLR imaze imyaka myinshi igerageza kuruhungabanyiriza umutekano kandi iracyabifite mu mugambi.
Ubufatanye bwa Leta y’u Burundi na FDLR bwarenze imbibi za RDC kuko iyi Leta icumbikira abayobozi bakuru b’uyu mutwe w’iterabwoba, igategura inama zabo, ndetse bivugwa ko bafite inyubako mu mijyi irimo Bujumbura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!