00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr. Bizimana yahishuye ko hari abagororwa babiba ingengabitekerezo ya Jenoside muri bagenzi babo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 17 April 2025 saa 10:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko hari abagororwa bafungiye ibyaha bya Jenoside babiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu bandi bagororwa.

Ni nyuma y’aho muri Werurwe 2025 u Rwanda rwatangiye guhuriza hamwe abagororwa bahamijwe Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo basigaje igihe gito ngo bafungurwe kugira ngo bahabwe inyigisho z’amezi atatu ku bumwe n’ubudaheranwa.

Abagabo bahurizwa mu Igororero ya Nyamasheke naho abagore bagahurizwa mu rya Nyamagabe.

Nyuma yo guhurizwa hamwe basurwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye bakabaganiriza ku bumwe, ubudaheranwa na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Tariki 15 Mata 2025, ubwo yaganiraga n’abagororwa bo mu Igororero ra Nyamasheke Dr. Bizimana yababwiye ko Leta y’u Rwanda ibizi ko hari abagororwa bafungiye Jenoside bakwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu bandi bagororwa.

Ati “Hari abataha bakongera bakica kubera ko baba bavuye muri gereza bagifite uburozi bwa ba ruharwa bakomeza kubigisha ingengabitekerezo ya Jenoside muri Gereza. Turabizi ko bahari”.

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye aba bagororwa kwitandukanya n’iyo ngengabitekerezo bashyirwamo na ba ruharwa biganjemo abakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside.

Ati “Mwebwe murangije ibihano, niba hari n’ababashyizemo ibyo bitekerezo nimutandukane na byo. Muri mwe harimo abazava hano ejo bundi. Mukwiye kurenga uriya muryango muvuga muti ’ingengabitekerezo ya Jenoside kanaka yanshyiragamo ntandukanye na yo’. Ntabwo tuzihanganira umuntu urangiza ibihano agasubira kwica cyangwa gukomeza kugaragaza imyitwarire irimo urwango”.

Harindintwari Athanase uri mu bagororwa barenga 170 bitegura gutaha, yari yararangije igihano arataha, uwo yiciye umwana amubaza aho yashyize umurambo amusubiza amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside arongera asubizwa mu igororero.

Ati “Naramusubije nti kereka nawe iyo mba narakubonye nkamukugereka hejuru ariko ubu ndi umugabo wahindutse. Ndi umuntu ugomba kuvugisha ukuri, ndi umuntu ugomba guhanura umuryango wanjye, ngafatanya n’abandi mu kubaka igihugu”.

Biteganyijwe ko kuva mu mwaka wa 2023 kugera mu mwaka wa 2027 hazarekurwa abagororwa bagera ku bihumbi 8 barangije ibihano bakatiwe n’inkiko kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abagororwa kwitandukanya n'ingengabitekerezo ya Jenoside bashyirwamo na ba ruharwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .