Amateka agaragaza ko ingengabitekerezo y’urwango mu Banyarwanda yigishijwe n’abakoloni b’Ababiligi.
Minisitiri Dr Bizimana kuri uyu wa 9 Kanama 2024 yabwiye urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ko Ababiligi bakigera mu Rwanda bambuye ububasha inzego z’ubuyobozi z’Abanyarwanda bashyiraho politike ikandamiza abaturage.
Yavuze ko mu 1917 bashyizeho gahunda yo guhanisha abantu inkoni zizwi nk’ikiboko zakubitwaga umuntu utabashije gukora neza akazi yahawe mu mirimo yo guhanga imihanda.
Ati “Icyo gihe akazi kari gahari kari ako guca imihanda, umuntu bakamugenera metero agomba gucukura ku munsi bakaguha n’amasaha wagombaga kuba wabikozemo byaba bitakozwe muri ayo masaha bakugeneye, utazirangije yakubitaga umubare w’inkoni bagennye.”
Byatangiye umuyobozi w’agace ari we ugena inkoni utakoze neza akazi yahawe agakubitwa, nyuma Ababiligi bategeka ko agomba gukubitwa inkoni 25, ziza kugabanywa zigirwa 12, ubundi zigera ku munani nyuma ziza kugirwa inkoni enye. Mu 1954 Umwami Mutara III Rudahigwa yasabye ko iki gihano kivaho kuko cyakandamizaga Abanyarwanda.
Minisitiri Dr Bizimana ati “Izo nkoni zagenwaga n’abazungu, kubera ko ari abakozi babo b’Abatutsi bazikubitaga abaturage ibyo byaje kwitirirwa Abatutsi bose ko bakandamije Abahutu by’umwihariko, bivuze ko abashatse kwinjiza irondabwoko mu Rwanda barivanye ku bakoloni barigereka ku Batutsi.”
Mu 1932 hashyizweho indangamuntu irimo amoko atatu bahimbye bagendeye ku butunzi n’imisusire y’umuntu. Muri bimwe barebye harimo kuba umuntu atunze inka kuva ku 10 kuzamura cyangwa ureshya na metero 1.8 yahitaga yitwa Umututsi na ho ufite inka nke yitwa umuhutu.
Ababiligi kandi bashyizeho inkiko zicira imanza Abanyarwanda gusa zakoragamo n’abazungu kandi umuzungu akagira uruhare mu byemezo urukiko rwafatiraga Abanyarwanda nyamara iziburanisha abazungu nta munyarwanda wakandagiragamo.
Urukiko rw’Ibwami ari na rwo rukuru rwari mu gihugu rwari rukuriwe n’umwami ariko abakoloni bategeka ko umukuru wabo (Resident) aba umwe mu barugize, ndetse akanayobora Urukiko rw’Intara, mu gihe n’urwa teritwari rwahawe ‘Administrateur’ na we wari umuzungu.
Ati “Bivanze mu butabera batanya abanyarwanda. Iyo mu gihugu hatakiri ubutabera kuri bose icyo gihe n’ubumwe ntabwo buba buhari. Kandi murabyumva ko nta ruhare na rumwe Abanyarwanda babifitemo ni Abakoloni bagize uruhare.”
Mu rwego rw’uburezi na ho abakoloni bashyizeho amashuri bavangura abagomba kuyigamo bafatanyije n’abamisiyongeri.
Kuva mu 1932 kugeza mu 1962, ni ukuvuga mu myaka 30, ishuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare ryari rimaze kwigisha abanyeshuri 450 na bo basozaga bungirije umuzungu haba mu buvuzi, uburezi, ubuvuzi bw’amatungo n’ibindi.
Dr Bizimana ati “Babaga abungiriza b’abakoloni mu mirimo yose y’igihugu bakajya bashyira mu bikorwa amabwiriza bahawe n’abakoloni.”
Mu 1957, Inama Nkuru y’Igihugu yandikiye abakoloni ibamenyesha ibikwiye guhinduka mu mitegekere y’igihugu, birimo gushyiraho kaminuza yigamo Abanyarwanda, ubukoloni bugahagarara kuko mu Banyarwanda harimo abashoboye kuyobora igihugu.
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko muri icyo gihe Ababiligi bifashishije abahutu icyenda biganjemo abari barize mu iseminari babumvisha ko bashaka kubarengera bakabaha ubutegetsi, bityo bakigaranzura Abatutsi babakandamije.
Nyuma y’ukwezi kumwe abo bahutu basohoye inyandiko yiswe ‘manifeste des Bahutu’ igaragaza ko ubukoloni ntacyo butwaye, ahubwo ko akarengane bakorewe kakozwe n’Abatutsi.
Kuva mu 1959 Abatutsi batangiye kwicwa ndetse na Repubulika ya mbere n’iya kabiri bakomeje umugambi w’ingengabitekerezo y’urwango yabibwe n’Ababiligi, Abatutsi bahezwa mu mashuri, birukanwa mu kazi kandi babuzwa uburenganzira kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe mu 1994.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!