00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr. Bizimana yabeshyuje abitwaje ko Abatutsi ari benshi mu mashuri bagamije kubatoteza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 April 2025 saa 03:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko imvugo Repubulika ya mbere n’iya kabiri zuririyeho y’uko Abatutsi bari benshi mu mashuri bashaka kubirukana, bitari byo ahubwo bashakaga impamvu yo kubamenesha no kubica.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata ubwo yagezaga ku rubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Igihango cy’Urungano, ikiganiro kigaruka ku mateka.

Dr. Bizimana yerekanya ko mu 1973 Leta yatangiye guhunda yo kwirukana abanyeshuri b’Abatutsi bitwaje ko bari benshi kandi cyari ikinyoma.

Ati “Raporo ya Perezidanse yo mu 1973, yagaragaje ko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Abahutu bari 91,5%, Abatutsi bari 8,5%, mu Ishuri Rikuru Nderabarizi, Abahutu bari 97% Abatutsi ari 3%. Mugendeye kuri iyi mibare murumva ko Abatutsi bari bake. Gukwiza rero ko babaye benshi bukaba ari ubuhumyi bw’igihugu, bwari uburyo bwo gushaka kubica no kubatoteza.”

Yavuze ko iyo ngengabitekerezo yari igamije koreka urubyiruko mu macakubiri no kubabibamo urwango yari yazanywe n’umupadiri witwa Naveau wabaga i Nyanza.

Ibyo byatumye hatangira ikoreshwa rya ‘code’ yari igamije kumenesha abanyeshuri b’Abatutsi, hashyirwaho komite y’abanyeshuri bazashyira mu bikorwa uwo mugambi, itsinda rikora ubugenzuzi bw’ibiri gukorwa, hanemezwa ko iryo tsinda rizajya rijya muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta hagamijwe kugenzura no gutegura lisiti z’Abatutsi bagomba kwirukanwa mu kazi ka Leta.

Minisitiri Bizimana yavuze ko nyuma y’iyirukanwa ry’abanyeshuri b’Abatutsi kuva mu mwaka w’amashuri 1973-1977, ku banyeshuri 501 babonye impamyabushobozi za Kaminuza, Abatutsi bari 21 gusa ni ukuvuga 4,19%.

Izo mvururu ni zo Habyarimana Juvenal yuririyeho ahirika ubutegetsi bwa Kayibanda Gregoire nubwo na we yakomeje gutoteza Abatutsi mu mashuri, agaragaza ko bagomba kwiga bagendeye ku turere n’ubwoko.

Ati “Iri rondabwoko mu mashuri bitaga ko ari iringaniza nyamara ryari ikandamiza ryarenganyije abana b’Abatutsi benshi bakimwa amashuri, bagahera mu giturage, batabuze ubwenge. Bake babishoboye bajyaga kwiga za Congo n’i Burundi.”

Yerekanye uko kubiba urwango mu rubyiruko rwigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza yari imwe rukumbi mu Rwanda byatumye usanga Abajenosideri benshi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari abo muri iyo cyo gihe batotezaga bagenzi babo 1973.

Yavuze ko ikoreshwa ry’urubyiruko mu kubiba urwango, irondabwoko na Jenoside byemerekana uburemere bw’uburyo u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi, rugakoreshwa mu kugirira nabi abandi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ikiruta byose ni uko Jenoside yahagaritswe, tukaba turi mu Rwanda rwa Twese, rutavangura abana barwo. Ni ikintu cy’ingirakamaro urubyiruko mugomba kwishimira no gukomeraho. Ntimuzemerere uwo ari we wese ubabibamo urwango, ivangura, amacakubiri, kurwanya ubuyobozi n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Minisitiri Dr. Bizimana yabeshyuje abitwaje ko Abatutsi ari benshi mu mashuri bagamije kubatoteza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .