00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr Biruta yasobanuye byimbitse ibyashingiweho mu gushyiraho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu no guhakarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango FPR Inkotanyi washyizeho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, hagamije kubunga no kugira ngo bose bisange mu gihugu cyabo.

Imyaka 27 ishize y’urugendo rwo kunga Abanyarwanda no kubateza imbere mu mibereho myiza n’ubukungu, yaranzwe na gahunda nyinshi zirimo kuba harashyizweho Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’ibindi.

Uburemere bwo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda bwongeye kugaragara mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021, yari iyobowe na Perezida Kagame, ishyiraho Minisiteri nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Ni Minisiteri izaba ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu. Biteganyijwe ko izahuriza hamwe inshingano zari zifitwe na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’iza Komisiyo ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Biruta Vincent yasobanuye byimbitse ibyagendeweho mu gushyiraho iyi minisiteri.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ari icyemezo cyafashwe nyuma yo gusesengura ibijyanye n’inzego zose zashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zirimo izijyanye no gukurikirana ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Ati “Hasesenguwe ibyagezweho hagati aho ngaho birimo iby’ubumwe n’ubwiyunge, uko Ikigega cya FARG cyarangije inshingano zacyo, uko nyuma y’imyaka 27 cyageze kuki, Cyangwa na cya gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, tugeze he uyu munsi?”

“Noneho twakora iki kugira ngo twubakire ku byagezweho, tunarebe ibisigaye mu buryo bunoze hakajyamo no kuba inzego zari ziriho zishobora guhuzwa bishingiye ku byagezweho n’aho tugeze uyu munsi n’aho tugambiriye kugera mu gihe kiri imbere.”

Ibipimo bitandukanye bigaragaza ko Abanyarwanda babanye mu mahoro, nta vangura n’amacakubiri ugereranyije no mu myaka ya mbere ya Jenoside aho Abanyarwanda bari babayeho mu macakubiri ashingiye ku moko, akarere n’ibindi bifite inkomoko ku bukoloni.

Ubushakashatsi bwa gatatu ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda bwasohotse mu 2020 bukozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bwerekanye ko ubwiyunge mu Banyarwanda buri ku kigero cya 94.7%.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bukorwa na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ubumwe bw’Abanyarwanda bwagiye butera intambwe ishimishije ndetse hakenewe kurinda ko hari uwasubiza igihugu inyuma.

Ati “Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge gishobora kuba hejuru ariko ntabwo iby’ubumwe n’ubwiyunge ari ibintu twavuga ngo twabigezeho twararangije ariko hagomba guhozaho, murabizi mu gihe twubaka hari abandi baba basenya, kandi abashaka gusenya n’iyo baba bake, ngira ngo gusenya ntabwo bisaba imbaraga nk’iz’uwubaka.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe rero biravuga ngo hagomba kugumaho uburyo bwo gukomeza kubungabunga ibyagezweho ariko tunitegura n’ibishya bishobora kuza bishingiye kuri abo ngabo bashobora gusenya kugira ngo nabyo tubikumire ndetse niba hari n’ibibayeho tubishakire umuti.”

Izindi nshingano za Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu harimo gufasha u Rwanda gukomeza kwimakaza ubumwe bw’abenegihugu, kubika no kurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutoza urubyiruko indangagaciro z’uburere mboneragihugu.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko mu bindi byatumye iyi minisiteri ishyirwaho harimo no gusesengura aho ibibazo by’Abanyarwanda bigeze uyu munsi.

Ati “Ikindi ngira ngo murabyumva ko nyuma y’imyaka 27, ikibazo cy’abacitse ku icumu rya Jenoside cyari kimeze mu 1995, ntabwo ariko gishobora kuba kikimeze nyuma y’imyaka 27. Ibyo byose rero bisaba kongera gusesengura izo nzego, ibyagezweho [….] niho havuye n’umwanzuro wo gushyiraho iriya minisiteri ubwo ikazubakira ku byagezweho n’ibyo bindi navugaga.”

Yakomeje agira ati “Igihe kigomba kugera abantu bagasesengura, bakareba ibyakozwe n’ibisigaye noneho byaba ngombwa n’inzego zikaba zavugururwa kugira ngo twubakire ku byagezweho kandi tunareba uburyo bwo gukumira ibindi bishobora kubaho no gukumira ibindi bishobora kuba byavuka muri iyo nzira.”

Nubwo hatatangajwe igihe iyi Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu izatangirira imirimo yayo, ibaye Minisiteri ya 20 mu zigize Guverinoma.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta icyemezo cyo gushyiraho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu cyafashwe nyuma yo gusesengura ibijyanye n’inzego zose zashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .