Minisitiri Busingye yijeje ubuvugizi abafungwa iminsi 30 igahinduka amezi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, yijeje ubuvugizi imfungwa usanga inkiko zarategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ikarenga ikagera mu mezi atandatu kuzamura.

Bamwe mu bo urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bo muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, bagaragarije Minisitiri Busingye ko ibyo urukiko rwategetse bitubahirizwa.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo inzego zitandukanye zasuraga abafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge, mu cyumweru cyahariwe ubutabera, iki kibazo cyagarutsweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gereza ya Nyarugenge, Mudadori Pierre Célestin, yabwiye IGIHE ko hari abagororwa barenga 1000 bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo ariko bamazemo igihe kirenga umwaka.

Yagize ati “Nibyo koko hari abantu benshi baza bazanywe na RIB bakatiwe igihano cy’iminsi iminsi 30 y’agateganyo, icyo gihe umuntu aba yitwa imfungwa araza agategereza igihe azabona itariki yo kuburana ariko ikigaragara n’uko hari abantu dufite bakabakaba 1000 bamara amezi arenga atandatu cyangwa umwaka. Dufte abarengeje umwaka n’igice hafi imyaka ibiri nabo barimo batarahamagarwa kujya kuburana mu nkiko”.

Yongeyeho ko babwiwe ko biterwa n’ubwinshi bw’imanza zigaragara mu nkiko zitandukanye.

Undi mugororwa yavuze ko gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ikarenga bibagiraho ingaruka cyane kuko hari ababa bakwiye guhabwa igihano gito cyane noneho bakazajya kuburana igihe cyo gufungurwa cyararenze.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye, yijeje izi mfungwa ubuvugizi bwo kugira ngo abafite ibyo bibazo bive mu nzira vuba.

Yagize ati “Uwari ubahagarariye mu mwanya yatugejejeho ibibazo bitandukanye, nabyumvise, nabiteze amatwi ariko murabizi uko mu butabera bukora ntabwo nahagarara imbere yanyu ngo mbabwire ngo ibyo mwasabye byose ndabibahaye, ntabyo mfite ntabwo biri mu kabati kanjye hano, biri mu mategeko biri mu nama zinyuranye biri mu bandi bantu biri mu zindi nzego. Icyo nabasezeranya ni ukubisuzuma nkabikorera ubuvugizi bwa ngombwa bwose.”

Yongeyeho ko bagiye kubikurikirana kugira ngo ibishobora kuva munzira mu buryo bwihuse bivemo vuba, anabizeza ko n’ibizatindaho gato bitazahera ahubwo bizaba biri mu nzira zo kuganirwaho kugira ngo birangire.

Iyi Gereza ya Nyarugenge ifungiyemo abagororwa 9 453, abagore 1512, abagabo 7041, barimo ab’ icyaha cya jenoside 1 863 n’abana bakibana na ba nyina 98 ndetse n’abanyamahanga 122.

Abagororwa batandukanye bagiye bagaragaza ibibazo byabo
Bamwe mu bagabo bafungiye i Mageragere
Benshi mu bafunzwe bagiye bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo
Minisitiri Busingye yagiye aganira n'abagororwa batandukanye
Uhagarariye imfungwa n'abagororwa muri gereza ya Nyarugenge avuga ko hari abagera ku 1000 urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 ariko yarenze
Minisitiri Busingye yijeje ubuvugizi ku kibazo cy'abo urukiko rutegeka ko bafungwa iminsi 30 ikarenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza