Minisitiri Busingye yatanze ishusho y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 12 Ukuboza 2018 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, yavuze ko leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubahiriza ibipimo mpuzamahanga by’uburenganzira bwa muntu, ndetse inakorana n’abafatanyabikorwa bayo.

Ibi yabivuze ubwo ari mu Nteko Ishinga Amategeko mu kwizihiza ku nshuro ya 70 ishyirwaho ry’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, umunsi wanahuriranye no kwibuka umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu.

Ati “Turashishikariza abafatanyabikorwa bose bakora za raporo zitari zo, kujya bazidusangiza kugira ngo dukomeze gukorera hamwe tugire ibyo tuzivugaho, cyangwa se bemere gukomeza gukora uko ibintu bimeze, ibi bigamije kuvanaho bimwe mu bintu bikorwa bitari mu mucyo, byagiye bikorwa muri za raporo zakozwe.”

Yakomeje agira ati “Nishimiye kubabwira ko leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bayo benshi bemeranyije gukorana, gusa niba bamwe bumva ko gukorera mu bwihisho bakorera ab’i Genève aribyo bituma bumva batunganiwe, bakomeza kubikora nta kibazo, gusa tuzabifata ko biri mu burenganzira bwa bake.”

Busingye yavuze ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa, kugira ngo baharanire icyazana cyose uburenganzira bwa muntu nk’uko The NewTimes ibivuga.

Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS)’.

Ibiherutse byagaragaje ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bijyanye n’amabwiriza n’ibipimo mpuzamahanga by’uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bw’itangazamakuru, kubahiriza amategeko, uburenganzira muri politike, umutekano n’amahoro byose bikorwa neza mu Rwanda, nubwo hakiri byinshi ngo byo gukora.

Ku ruhando mpuzamahanga, Minisitiri Busingye yavuze ko ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko u Rwanda rumeze neza mu bijyanye n’umutekano ndetse no kugira ituze, no kuba ari ahantu heza ho kujya hagakorerwa n’inama n’ibindi bikorwa.

Icyegeranyo cya Gallup cy’umwaka wa 2018, cyashyizwe u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kugira ahantu hari umutekano.

Raporo ya Global Competitiveness Index Report yo mu 2017-2018 yashyizwe ahagaragara n’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Ubukungu (World Economic Forum), yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri nyuma y’Ibirwa bya Maurice.

Busingye avuga ko u Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu kurwanya ruswa, kugira serivise nziza zitangwa na polisi, ubutabera bwigenga no hanze y’imbibi.

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza