Minisitiri Busingye yavuze ku bagana inzira z’abapfumu ngo babakemurire ibibazo basize amategeko

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Kamena 2019 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya leta, Busingye Johnston, yavuze ko inzira yo kugana abapfumu nta kamaro na kamwe ifite uretse kurya amafaranga y’abaturage kuko ntacyo umupfumu yakemura gisaba amategeko.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yatahaga ku mugaragaro inzu y’abunzi bubakiwe n’abaturage kugira ngo barusheho kubaha serivisi nziza kuko ubundi bakoreraga munsi y’igiti. Iyo nzu ikaba yarubakiwe abunzi bo ku rwego rw’ubujurire mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda,yubatswe mu gihe cy’amezi umunani, abaturage bayubaka biciye muri gahunda y’umuganda amabati n’ibindi nkenerwa byayigiyeho bikaba byaraguzwe mu mafaranga bishatsemo aho ngo buri umwe yatangaga 1000Frw.

Minisitiri Busingye ubwo yaganiraga n’abaturage yabashimiye ku gikorwa cyiza bikoreye abasaba gukomeza kugana abunzi bakabafasha mu gukemura ibibazo aho kujya mu bapfumu.

Yagize ati “Abaturage bakwiye kumenya ko kugirana amakimbirane bibaho, ariko n’umunsi w’irangira ryayo ukwiye kubaho ntabwo umuntu akwiye kubigira umwuga ngo yumve kuburana akwiye kubikora imyaka icumi yongereho indi icumi.”

“Iyo ubikoze bituma uhinduka umukene ibyo warutunze byose bikagenda kubera kugenda wishyura izo manza. Nta kindi kibivamo abana bava mu ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri, amatungo akagushiraho uyagurisha, ibyo rero bituma wa muntu mu myumvire ye atangira guhinduka akumva abantu bose bamwanga cyangwa bariye ruswa ngo ntibamukemurire ikibazo, ugasanga agannye muri babandi bigira abapfumu ngo bamukemurire ibibazo, akagenda bakamusaba ibidashoboka bakamurya amafaranga.”

Yifashishije urugero rw’isake y’urwirungu cyangwa isekurume y’ibara rimwe nka bimwe mu bintu abapfumu batuma abantu bidashobotse kugira ngo babakemurire ibibazo ariko ugasanga bagamije kurya amafaranga y’abaturage gusa.

Busingye yasabye abanyarwanda kudaha agaciro abapfumu ahubwo bakayoboka inzira y’ubutabera bukabafasha gukemura ibibazo mu bwumvikane cyangwa hakwisungwa amategeko.

Ati “Ndagira ngo mbwire abaturage ko nta mupfumu ukemura ikibazo cy’ubutaka, icy’umwenda, cyangwa ngo akemure ikibazo cy’abarwanye n’abandi bagize ibyo bapfa ahubwo bikemurwa n’amategeko hakurikijwe ibimenyetso, ibijyanye n’abapfumu abanyarwanda bagakwiye kumenya ko byarangiye na kera nta kamaro byari bifite na n’ubu nta kamaro bifite ntibakabigiyemo.”

Ntambuko Sylivestre umwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngarama yabwiye IGIHE ko hirya no hino hakiri abaturage bishyizemo ko nta kintu yageraho atagannye abapfumu, ngo ahanini biterwa n’imyumvire yo mu miryango bakuriyemo abandi bagashukwa na bagenzi babo.

Uyu muturage yavuze ko nko mu Karere ka Gatsibo haba abantu benshi bigira abapfumu bazwi bakarya amafaranga y’abaturage, asaba leta ko yagira icyo ikora igahagarika ubwo bupfumu bw’abo bantu.

Minisitiri w'ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya leta Busingye Johnston yasabye abaturage kwirinda kugana inzira z'abapfumu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza