Minisitiri Busingye yavuze ko kurwanya ihohotera bidasaba amikoro nk’ayubaka umuhanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko habayeho ubufatanye bwa buri wese, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abagore n’abakobwa ryacika burundu kuko bidasaba amikoro ahambaye.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Rulindo ku ngingo zirimo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Yavuze ko mu cyerekezo igihugu cyacu cyihaye harimo no gukorera hamwe bityo ko “Twese dushyize hamwe iki kibazo cy’ihohoterwa cyarushaho kumvikana mu buryo butuma habaho ukuri ku miterere yacyo.”

Yagarutse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze gukorerwa abagore n’abakobwa, agaragaza ko gukomeza kubihishira bigira ingaruka ku muryango kuko hari abakobwa baterwa inda bakiri abana, bikabaviramo ibibazo bikomeye birimo no kubura ubuzima.

Minisitiri Busingye yavuze ko atari ibintu bikomeye kurandura ihohoterwa burundu, ngo ikibura ni ubushake bwa buri wese no guhindura imyumvire.

Ati “Kugira ngo iki kibazo kibashe kubonerwa umuti ni uko buri munyarwanda wese yumva ko bimureba, hagomba kubaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye.”

“Iri hohoterwa turimo kuvuga ntabwo ari nko kubaka umuhanda, aho bisaba amikoro ahambaye. Iri hohoterwa turimo kuvuga ni ibikorwa bikorwa n’abantu bazima.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gushyikiriza ubutabera abakekwaho icyaha cy’ihohoterwa kugira ngo hakumirwe ingaruka mbi zishobora kucyuririraho hakiri kare.

Raporo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yagaragaje ko kuva muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2019, mu gihugu hose hakozwe ibyaha bisaga ibihumbi 39 byiganjemo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibyo byaha bishingiye ku ihohoterwa birimo gusambanya abana, ubusambanyi muri rusange, gukubita no guhohoterwa bikorerwa mu ngo.

Abagabo 5123 nibo RIB yakiriye bashinjwa gukora ibi byaha mu gihe abahohotewe cyane ari abagore barenga 5500.

Minisitiri Busingye yavuze ko habaye ubushake bwa buri wese ihohoterwa ryacika burundu
Abayobozi batandukanye mu karere ka Rulindo bateze amatwi impanuro bahawe ku kurwanya ihohoterwa
Ubufatanye bw'inzego zitandukanye bwagaragajwe nk'umuti ku kurwanya burundu ihohoterwa ryo mu ngo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .