Minisitiri Busingye yatanze ihumure ku banyarwanda birukanwe muri Uganda bagasigayo imitungo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 18 Werurwe 2019 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yahumurije abanyarwanda bakomeje kwirukanwa muri Uganda ko mu nzira zo gukemura ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi n’imitungo basize muri iki gihugu cy’igituranyi izarebwaho.

Yabigarutseho kuri uyu Mbere mu kiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku itangizwa ry’icyumweru cy’ubutabera cyahereye kuri uyu wa 18 Werurwe kikazasozwa ku wa 22 uku kwezi.

Minisitiri Busingye yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo ikijyanye n’ubufasha u Rwanda rwaba ruri guha abaturage barwo birukanywe muri Uganda mu minsi ishize bagasigayo imitungo yabo, abandi ikangizwa.

Kuva mu 2017 umubano w’ibihugu byombi watangira kuzamo agatotsi, abanyarwanda bakorera ibikorwa bya buri munsi muri Uganda bagiye bameneshwa, abandi bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo bazira amaherere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, aherutse kubwira abanyamakuru ko abanyarwanda 986 bamaze kwirukanwa muri Uganda, gusa nyuma y’aho hari abandi benshi bagiye bagarurwa mu gihugu bisobanuye ko uyu mubare warenze.

Busingye yavuze ko u Rwanda rwizeye ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bizashakirwa umuti, umubano ukongera kuba mwiza ndetse ko muri urwo rugendo hazanarebwa ku banyarwanda bari bafite imitungo muri Uganda.

Yagize ati « Turakomeza kwizera ko ibyo bibazo bizashakirwa ibisubizo byose hamwe muri rusange n’icyo kirimo [imitungo] kubera ko ni ibintu abantu baba bararuhiye, bafitiye uburenganzira. »

« Ntabwo numva ari ikibazo twatandukanye n’ibindi byose bihari kandi nemeza ko twagifata hamwe n’ibindi n’inzira ihari yo kugerageza kubishakira ibisubizo kuko byose turabifite, biranditse, biri ku rutonde buri muntu ku izina rye aho yari ari, icyo yataye, ibimenyetso byabyo byose biregeranyije. Turatekereza ko mu nzira zo gukemura icyo kibazo muri rusange n’iki kizakemukiramo. »

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko mu bibazo biri hagati yarwo na Uganda, ari bitatu birimo ‘icy’abanyarwanda bakomeje gufatwa bagahohoterwa, bakicwa urubozo, bagafungirwa ahantu hatazwi muri Uganda, ni ikibazo gikomeye’.

Minisitiri Sezibera ku wa 5 Werurwe yabwiye abanyamakuru ko icya kabiri ari “icyuho Uganda iha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC, kandi bakorana na bamwe mu bayobozi ba Uganda.”

Icya gatatu yavuze ko ari ibibazo abacuruzi b’abanyarwanda bagirira muri Uganda, baba abahakorera cyangwa abahanyura, ugasanga bamwe ibicuruzwa byabo birafatwa bikamara amezi, bimwe bakabirekura ibindi ntibabirekure.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yahumurije abanyarwanda birukanywe muri Uganda imitungo yabo ikahatikirira

Ifoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza