00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yashimye umurava waranze abacungagereza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Kanama 2021 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yasabye abacungagereza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru gukomeza imyitwarire myiza no gukunda igihugu byabaranze mu kazi bamazemo imyaka ari abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, tariki 5 Kanama 2021, mu muhango wo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abacungagereza 157 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Rtd CSP Zuba Camille uri mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko bishimira kuba barabashije kuzuza inshingano bari bashinzwe zirimo kugorora, ubutabera, umusaruro n’umutekano.

Ati “Ibyo byose twabigezeho, ari umutekano, ngira ngo murabizi ko mu magereza habagamo ibiyobyabwenge byinshi ariko uyu munsi ntabihari n’ibindi byose bitemewe byarashize. Icyo kugorora nacyo twimakaje Ndi Umunyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge, isanamitima, ibyo byose twabigezeho.’’

Yakomeje agira ati “Icyo nabwira bagenzi banjye basigaye mu kazi ni uko bakubakira aho twari tugeze, bagakomeza kubaka umutekano mu magereza, guharanira ko ibiyobyabwenge bitakongera kwinjira. Ndabashishikariza kugira ngo bakomeze baharanire uwo murongo ibiyobyabwenge ntibizagaruke.”

Rtd Zuba yavuze kandi ko kuba avuye mu nshingano bitavuze ko agiye kuryama ahubwo azakomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu.

Kayiranga Eugène we yavuze ko akazi k’ubucungagereza gakomeye gasaba kwigengesera no gukorana umurava n’ubunyangamugayo, bityo ari ibyo kwishimira kuba bagasoje amahoro.

Ati “Kuba mu mfungwa n’abagororwa ntabwo byoroshye, ni akazi gakomeye. Ndasaba ko na bagenzi banjye basigayemo bazakora neza ibyo dusigaje. Imyaka 15 maze nagakoze uko bisabwa, nta muntu n’umwe nigeze ngirana ibibazo na we.”

Uwingabire Rachel na we wakoraga akazi k’ubucungagereza yavuze ko yishimira kuba imyaka 21 yari akamazemo yararanzwe n’ubunyangamugayo ndetse akaba asezerewe neza mu mahoro.

Minisitiri Busingye yabibukije ko batagiye mu kiruhuko ahubwo bagiye gukorera igihugu mu zindi nzira baba abazikorera ku giti cyabo cyangwa abazafatanya n’abandi.

Ati “Mu izina ry’igihugu mwakoreye, twari kumwe, turi kumwe uyu munsi kandi tuzahora turi kumwe. Nta gaciro k’umukozi w’igihugu kagabanuka ahubwo karazamuka kurushaho, ndagira ngo ubwitange mwagize, umuhate mwagize mu kugorora Abanyarwanda, kubaka urwego rugakomera, ndagira ngo mubyishimire kandi twese tubibashimire.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo mugiye mu kiruhuko ahubwo mugiye gukorera igihugu mu bundi buryo, aho mugiye muraba abambasaderi b’uru rwego mwakoreraga, iyi myaka mugenze muri uru rugendo hari abantu benshi bazi ko uyu yahoze ari umukozi wa RCS, ni yo mpamvu aho utuye ugomba gukomeza guharanira kuba inyangamugayo.”

Ibirori byo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abacungagereza byitabiriwe kandi na Komiseri Mukuru wa RCS, Juvenal Marizamunda na bamwe mu bayobozi bakuru b’uru rwego mu gihe abandi barimo n’abasubijwe mu buzima busanzwe babikurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

CSP Zuba Camille wigeze kuyobora Gereza ya Nyarugenge ari mu bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru
Komiseri Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, Juvenal Marizamunda, mu bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri Busingye na CG Marizamunda bayoboye igikorwa cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Minisitiri Busingye yavuze ko batagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ahubwo bagiye gukorera igihugu mu bundi buryo
Rtd CSP Zuba yavuze ko inshingano bakora zitari zoroshye zabasabaga ubunyangamugayo
Abari bahagarariye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ni bo bitabiriye ibirori byabereye kuri RCS, abandi babikurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga
Abitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .