Minisitiri Busingye yasabye abanyarwanda kwirinda gukoranaho mu gukumira Ebola

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Kanama 2019 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru a Leta Johnston Busingye, yasabye abanyarwanda kwirinda kwegerana no gusuhuzanya mu ntoki kugira ngo birinde icyorezo cya Ebola.

Ibi yabivuze kuwa Gatandatu, ubwo hasozwaga ukwezi kwahariye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Karere ka Gicumbi.

Icyorezo cya Ebola muri iki gihe kiravugwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse giherutse kugaragara mu mijyi ya Goma n’i Bukavu, ihana imbibi n’u Rwanda.

Minisitiri Busingye yagaragarije abanyarwanda ko mu gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Ebola, hari ubundi buryo bashobora gusuhuzanya birinda guhana ibiganza cyangwa guhoberana kuko ari bumwe mu buryo iyi ndwara yanduramo.

Yagize ati "Ikiganza mukigumishe mu mufuka kuko kiba gifite icyuya musuhuzanye nk’abasirikare batera isaruti cyangwa nk’Abayapani, ndetse ibyo kwegerana mureke tubiharire umugore n’umugabo we kuko bo ntawabihagarika, mwirinde guhana ikiganza kandi ntimuzabyite agasuzuguro".

U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gupima abantu bose binjira mu Rwanda bavuye muri RDC, ndetse ubu hasigaye hifashishwa na camera.

Mu rugendo aherukamo i Rubavu, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba, yasabye abaturage bo mu karere ka Rubavu kwirinda kujya muri Congo n’ugiyeyo akitwararika.

Ati “Umuntu wese afite umutimanama, udahahiye i Goma wahahira n’ahandi. Ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka ariko ntitwabura kubwira umuntu ngo niba hariyo icyorezo wijyayo, ariko nanone nta gikuba cyacitse kuko uwagaragayeho icyorezo ni umuntu umwe,”

Minisiteri y’Ubuzima kandi iheruka gusaba abaturage kutirara bagashyira mu bikorwa gahunda zo kwirinda Ebola, kuko “byoroshye cyane kuyikumira iyo twitaye ku isuku tukanirinda gusura cyangwa gusurwa mu ngo zacu no mu materaniro n’abaturuka ahavuzwe icyo cyorezo.”

Mu zindi ngamba harimo kwirinda gukorera ingendo ahavuzwe Ebola, kwirinda kwakira abaturutse ahavuzwe Ebola no gutanga amakuru aho bagaragaye, kwihutira kwisuzumisha umuriro ku muntu wese uturutse ahavuzwe Ebola, kwirinda gukora ku maraso n’andi matembabuzi cyangwa ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola.

Hari kandi kwirinda gukora ku muntu wishwe na Ebola cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba zipfushije no kurya inyama zazo, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune no kugira umuco wo kwivuza hakiri kare igihe umuntu yumva arwaye.

U Rwanda kandi rwafashe ingamba zihariye zirimo ko rwashyizeho ikigo cyihariye mu kuvura Ebola giherereye mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ndetse rwahuguye abantu 23 657 barimo abaganga, abaforomo, abakozi bo mu mavuriro, polisi, abakozi ba Croix Rouge n’abajyanama b’ubuzima.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, DCGP Dan Munyuza, yasabye abatuye Akarere ka Gicumbi n’aka Burera ndetse n’aka Nyagatare kurwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma kuko ari bimwe mu biteza amakimbirane mu ngo bikanateza umutekano muke.

Yagize ati “Reka mvuge ko bibazo bikunze guteza umutekano muke mu Karere ka Gicumbi n’utundi turere duhana imbibi n’abaturanyi birimo inzoga z’inkorano nka kanyanga n’ibindi biyobyabwenge kugira ngo dufatanye ku birwanya kuko biteza umutekano muke.”

Mu gusoza uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi, hanatashywe ibiro bya Polisi byubatswe mu Murenge wa Kagina n’ibya Cyumba n’inzu n’umuturage utishoboye witwa Kayonga Semucyizi yubatswe mu Murenge wa Mutete.

Muri uku kwezi kandi hubatswe inzu 30 zubakiwe abatishoboye ingo ibihumbi bitatu zihabwa amashanyarazi y’imirasire y’izuba, abapolisi 1000 batanga amaraso yo gufasha abayakeneye hanakorwa ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda n’ibindi.

Minisitiri Busingye yasabye abanyarwanda kwirinda gukoranaho mu gukumira Ebola
Umuyobozi wa Polisi DCGP Dan Munyuza, Minisitiri Busingye na Guverineri Gatabazi ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi
Abayobozi berekwa igishushanyo mbonera cy'ibiro bya polisi ya Cyumba
Inyubako y'ibiro bya polisi ya Cyumba
Abaturage bo mu Murenge wa Cyumba
Umuyobozi wa Polisi DCGP Dan Munyuza na Minisitiri Busingye baganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza