Minisitiri Busingye yasabye abagenzacyaha bashya gukorana ubunyamwuga n’ubunyangamugayo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Ugushyingo 2019 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yahaye umukoro abagenzacyaha bashya b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, wo kurangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu nshingano bahawe.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri mu muhango wo kwakira indahiro z’abagenzacyaha bashya, wabereye ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura.

Minisitiri Busingye yibukije abagenzacyaha bashya ko uburenganzira bw’abanyarwanda bugomba kubahirizwa, kwirinda icyaha bigahabwa intebe.

Ati “Turabasaba gukomeza kwibanda ku bunyamwuga, gukorana ubunyangamugayo mu bikorwa byose mukora, abaturage b’iki gihugu uburenganzira bwabo bukubahirizwa, ariko kwirinda ibyaha bikaba umuco bigahabwa intebe muri iki gihugu.”

Yibukije abarahiye ibyaha bagomba kurwanya bivuye inyuma, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya no gutera inda abana, ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ruswa n’ibiyishamikiyeho ndetse n’ibiyobyabwenge.

Ati “Ikintu cyitwa guhohotera abagore, gusambanya no gutera inda abana mureke duhaguruke tukirambirwe. Mu gihe icyo cyaha byagaragaye ko cyakozwe, uwagikoze agomba kumenya ko urakaye.”

Yibukije abakora ibyaha byo gusambanya abana no kubatera inda ndetse n’abahohotera abagore, ko ari umuriro utazima baba bishyiramo.

Ati “Wa mukozi we wa RIB nusanga ibimenyetso bihama umuntu, akwiriye kumenya ko yishyize mu muriro utazima. Umuntu ushaka kuzana impamvu ngo baramunshyingiye cyangwa ngo baramuteruye bamuzana iwanjye, akwiriye kumenya ko bamuteruriye umuriro utazima akawujyamo.”

Ni ku nshuro ya mbere harahiye abagenzacyaha ba RIB nyuma y’umwaka umwe n’igice uru rwego rugiyeho, ku ikubitiro hakaba harahiye 127 barimo barindwi bo ku rwego rw’abayobozi bakuru. Mu barahiye kandi harimo abari n’abategarugori 64 mu gihe abagabo ari 63.

RIB yashyizweho mu rwego rwo kugira ngo Ubugenzacyaha bujye ku rwego rw’umwuga nyawo no gutanga ubutabera bunoze, isimbura ishami ry’ubugenzacyaha ryabarizwaga muri Polisi y’u Rwanda (CID).

Busingye yaburiye abahohotera abana n'ababasambanya bakabatera inda ko ari umuriro utazima bari kwishyiramo
Harahiye abagenzacyaha 127 bashya
Minisitiri Busingye yabwiye abagenzacyaha bashya ko bakwiye kuzarangwa n'ubunyamwunga ndetse n'ubunyangamugayo
Mu bagenzacyaha bashya barahiye harimo 64 b'igitsina gore
Mu bagenzacyaha barahiye harimo barindwi bo ku rwego rw'abayobozi bakuru
Nyuma y'uyu muhango hafashwe ifoto y'urwibutso
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB Kalihangabo Isabelle nawe yari yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wa RIB Col Ruhunga Jeannot ni umwe mu bitabiriye uyu muhango

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza