Minisitiri Busingye yakebuye abahesha b’inkiko bafatanya n’abakomisiyoneri bagatesha agaciro imitungo

Yanditswe na Habimana James
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga kwitandukanya na bamwe mu bakomisiyoneri, usanga akenshi bagenzwa no gutesha agaciro imitungo baba bagiye gutezamo cyamunara.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, ubwo yitabiraga inama rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, abasaba gukora kinyamwuga.

Kimwe mu bibazo byagarutsweho ni uko ngo hari bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga badakora kinyamwuga, ku buryo batesha agaciro umutungo bagiye guteza cyamunara, ibi akenshi bakabikora bafatanyije n’abitwa abakomisiyoneri.

Minisitiri Busingye yababwiye ko akazi bakora ari umwuga kandi umunyamwuga akora icyo umwuga uteganya adakoreye ku jisho, bityo ko iyo bakoze ibinyuranyije n’ibigomba gukorwa baba barimo kuwusenya.

Busingye yagize ati “Turashaka ko uyu uba umwuga uhesha ishema abawukora, mugomba kumenya ko nta wundi uzawubaka keretse mwe muwurimo, ku kibazo cyo kugurisha ingwate uyu munsi abantu baratuvugaho ibintu bitandukanye, baratuvugaho kugira uruhare mu gutesha agaciro ibyo dutezamo cyamunara cyangwa twabibona ntitugire icyo tubikoraho.”

“Hari abantu baje bitwa abakomisiyoneri, imyumvire iri hanze aha ni uko mwebwe aho guca intege abo bakomisiyoneri batesha agaciro umutungo w’umuntu, ahubwo mubafasha muri iyo migambi mibi yabo, ibi bigomba kurangira.”

Minisitiri Busingye yababwiye ko uyu mwuga bagomba kuwubungabunga, bakirinda imikorere itari iya kinyamwuga kuko urugaga rwabo rushingiye ku bunyangamugayo.

Yakomeje agira ati “Abahesha b’inkiko b’umwuga mugomba guhora iteka mufata nka kirazira kudashyikiriza ubwishyu abo bugenewe, gutanga no kwakira ruswa, gusiragiza umuturage, kutagisha inama, kudashishoza mu byo mukora, no kudahana amakuru ya ngombwa n’abafatanyabikorwa.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahesha b’inkiko, Me Sebera Nyunga Antoine, we agaragaza ko akenshi abahesha b’inkiko badafatwa neza muri sosiyete, ibi bikagaragazwa n’uburyo bakirwa aho bagiye guteza cyamunara.

Yagize ati “Ntabwo turumva aho umuheshya w’inkiko yagiye guteza cyamunara ngo abe yahabwa n’amazi cyangwa ngo abe yahabwa umwanya ngo hasobanurwe ikimugenza, ahubwo abantu bakunze kwanga inyandiko zibagenewe ndetse bamwe bakihisha, abandi bakifungirana mu bipangu bikaba ngombwa ko hiyambazwa ubuyobozi.”

Gusa nawe avuga ko bamwe mu bahesha b’inkiko bakigaragarwaho n’ingeso mbi.

Avuga ko amwe mu makosa bakora harimo abakaba ubwishyu ntibuhabwe ba nyirabwo ku gihe, kwanga gutanga inyandiko mvugo za cyamunara ku gihe kuko ababikora batinya kuregwa mu nkiko.

Bamwe mu bahesha b’inkiko kandi banengwa gukorana n’abakomisiyoneri abandi ntibakorane n’inzego z’umutekano, mu gukemura ahavutse ikibazo.

Abahesha b'inkiko b'umwuga basabwa guhesha agaciro ibyo bakora
Abahesha b'inkiko na bo bavuga ko badafatwa neza iyo bagiye guteza cyamunara
Abahesha b'inkiko basabwa kwirinda gutesha agaciro imitungo batezamo cyamunara
Minisitiri Busingye yasabye abahesha b'inkiko kwirinda abakomisiyoneri baba bagamije gutesha agaciro imitungo y'abaturage
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahesha b'inkiko Me Sebera Nyunga Antoine avuga ko abaheshya b'inkiko badafatwa neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza