Minisitiri Busingye yaburiye ibigo bigambana n’abo byahemukiye ngo bahombye Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2020 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yatangaje ko hagiye gushyirwaho itegeko rizajya risaba ibigo byatsinzwe imanza Leta yarezwemo kwiyishyurira, nyuma yo kuvumbura ko hari ibigo bigambana n’abo byakoreye amakosa ngo bajyane Leta mu nkiko kugira, ngo ihanirwe amakosa abakozi babyo bakoze.

Busingye yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yaganiraga n’abanyamategeko bahagarariye ibigo bya Leta, haganirwa ku mpinduka ziri mu itegeko rigenga abakozi ba Leta no ku bijyanye no kugaruza umutungo wanyerejwe.

Yavuze ko byamenyekanye ko hari imanza zimwe Leta ishorwamo, byagizwemo uruhare na bimwe mu bigo bikora amakosa, byabona ko abayakoze azabakoraho, bikoshya abo byayakoreye ngo bajyane Leta mu nkiko.

Yagize ati “Twarabimenye ko bamwe muri mwe bashishikariza abantu kujyana Leta mu nkiko kugira ngo nitsindwa umucamanza ategeke ko mwishyura, mu rwego rwo guhunga kwirengera amakosa mwakoze iyo muhindura amasezerano bitanyuze mu nzira zemewe.”

Yavuze ko Minisitiri w’Intebe yasabye Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo gusuzuma raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, hakarebwa icyagiye gituma umutungo wa Leta usesagurwa.

Minisitiri Busingye yavuze ko hazajya hasuzumwa niba mbere yo kugira ngo ikigo kijye mu nkiko, harabanje gukoreshwa izindi nzira zose zishoboka ku buryo kujya mu nkiko ariwo mwanzuro wa nyuma.

Guhera muri Mutarama 2019 kugeza mu Ugushyingo 2020, Guverinoma yarezwe mu manza 502. Muri izo manza, 279 ni izijyanye no guhagarika amasezerano y’akazi y’abakozi n’amakosa mu gushyira abakozi mu myanya.

Hagati ya 2009 na Kanama 2018, Guverinoma yatsinzwe imanza zatumye yishyura miliyari 1.5 Frw.

Minisitiri Busingye yasabye abanyamategeko b’ibigo bya Leta kwiga neza amasezerano ibigo byabo bisinya mbere y’uko ashyirwaho umukono, kandi bagaharanira ko inama zabo zubahirizwa.

Yagize ati “Turabibutsa ko gutakaza amafaranga ya Leta bitewe n’imicungire mibi y’amasezerano bitazongera kwihanganirwa. Intego yacu ni ukwirinda mu buryo bushoboka bwose kujyana Leta mu manza, yaramuka ijyanywemo nabwo mugaharanira ko itsinda urubanza.”

Imibare iheruka kugaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020, mu manza Leta yarezwemo yabashije kuzitsinda ku kigero cya 93 %.

Minisitiri Busingye yavuze ko ibigo bizajya bihombya Leta bizajya byirengera ingaruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .