Ibyo yabivugiye mu Karere ka Rubavu ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe. Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cya Bigogwe gikora ku turere twa Rubavu na Nyabihu cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025.
Muri icyo gikorwa kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu y’Abatutsi muri urwo Rwibutso rwa Bigogwe.
Dr. Bizimana yavuze ko Kayibanda ari umuntu wagiriye urwango Abatutsi na mbere y’uko aba Perezida wa Repubulika.
Ati “Muri Nzeri 1959 Kayibanda yari Perezida wa Parmehutu. Icyo gihe yandikiye Loni ayimenyesha ko Abahutu n’Abatutsi batagomba guturana mu Rwanda. Yaranditse ati ‘twebwe Abahutu bo mu Rwanda tugize 85% by’abaturage bose. Turatinya umwuka mubi niba Loni itemeye ko Igihugu kigabanywamo kabiri hakaba igice cy’Abatutsi n’icy’Abahutu nk’uko bimeze mu Bubiligi hagati y’Aba-Wallons n’Aba- Flamands’.”
Yavuze ko Kayibanda amaze kugera ku butegetsi noneho yabonye uburyo bwo gukwirakwiza iyo politiki ye yo kuvangura Abahutu n’Abatutsi.
Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwo hizihizwaga isabukuru ya mbere y’Ubwigenge bw’u Rwanda mu 1963 mu gusoza ijambo rye, Kayibanda yongeye kwereka Abatutsi ko nta mwanya bafite mu nshingano zifatika z’Igihugu.
Dr. Bizimana yavuze ko iyo politiki y’urwango yatumaga n’abana bavukaga b’Abatutsi biyumva koko nk’aho nta burenganzira bafite ku gihugu cyabo.
Mu 1964 ubwo hizihizwaga umunsi wa demokarasi Kayibanda yongeye kwibutsa Abatutsi ko abazagerageza gushaka kuyobora bazakorerwa imperuka.
Minisitiri Bizimana yavuze ko icyo gihe Kayibanda yagize ati “Bana b’Abatutsi, tugerageze twibaze nubwo bidashoboka. Muramutse mushoboye kwigarurira Kigali muribaza akaga mwaba muteye kababaho by’umwihariko kuko mwakwicwa mu ba mbere?. Siniriwe mbishimangira murabyiyiziye ubwanyu nubwo mwirirwa mukora nk’abiyahuzi mubyibwire ubwanyu ko izaba imperuka yanyu yihuse y’ubwoko bw’Abatutsi.”
Aho Kayibanda yakomeje amenyesha Abatutsi ko nibagerageza gushaka kuyobora bazakorerwa imperuka yaba iyihuse cyangwa kubica buhoro buhoro bityo ko bakwiriye kubitinya no kubigendera kure.
Minisitiri Bizimana yavuze ko imyaka hafi 12 Kayibanda yayiyoboye muri iyo politiki y’urwango kandi hari hakibura irenga 30 ngo Abatutsi bakorerwe Jenoside ku buryo iyo myaka yagiye gushira abantu bamaze kubibwamo urwango ruhagije.
Ikindi Kayibanda yakoze mu 1966 ni ugushyiraho itegeko ryabuzaga Abatutsi bahunze n’abakuwe mu byabo imbere mu Rwanda kubisubiramo ndetse ko n’imiryango basize itagombaga kujya kubareba aho bajyanywe.
Iryo tegeko ryaje no gushimangirwa na Habyarimana mu 1973 we noneho yongeraho ko n’imitungo y’Abatutsi igiye mu maboko ya Leta ngo kuko ifatwa nk’itagira nyirayo niyo byaca mu butabera ndetse ashyiraho n’amabwiriza y’amananiza ku mpunzi z’Abatutsi zashakaga gutaha.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!