00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko kwirinda ivangura ryarugeza kuri Jenoside

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 January 2022 saa 07:17
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko kwigira ku mateka yaranze Jenoside zabayeho, bakirinda ivangura n’amacakubiri byatuma hari iyongera kubaho.

Ni mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, wateguwe na Ambasade ya Israel mu Rwanda, ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Jenoside yakorewe Abayahudi yabaye hagati ya 1938 na 1946, aho abarenga miliyoni esheshatu bishwe n’Aba-Nazi n’abandi babafashije mu Budage no mu bindi bihugu by’u Burayi.

Uyu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye za Leta n’abahagarariye imiryango n’ibihugu byabo mu Rwanda.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yatanze ubuhamya bw’uburyo imiryango y’ababyeyi be yababajwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi, anagaruka ku nzira y’umubabaro nyina yanyuzemo, anacuranga igikoresho cy’umuziki yakoresheje muri icyo gihe.

Abitabiriye uyu muhango bose bagaragaje ko kuba i Kigali haba umunsi wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside y’Abayahudi bitanga ubutumwa bw’uko u Rwanda rushyigikiye gahunda y’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abayahudi, asaba urubyiruko kwirinda icyabageza kuri Jenoside.

Ati “Uyu ni umwanya mwiza wo guha agaciro abahitanywe na Jenoside yakorewe Abayahudi kandi ni igihe cyiza cyo kuganiriza urubyiruko rutanyuze mu bihe nka biriya ku kwirinda ivangura n’urwango rwatuma bagera kuri Jenoside.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kubiba amahoro no kurushaho gushaka icyatuma Isi iba nziza.

Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko bituma abantu batibagirwa aho bavuye ngo habe habaho icyatuma Jenoside yongera kubaho.

Ati “Twihanganishije abavandimwe b’Abayahudi kuri Jenoside yabakorewe, turizera neza ko bitazongera. Kwibuka ni ingenzi cyane kuko bituma tumenya aho twavuye tukaba tutahasubira.”

Yakomeje ati “Urubyiruko rukwiye inyigisho zizarufasha kumenya amateka y’ahashize bityo na bo bazabashe guhangana n’ikibi.”

Kuva tariki ya 1 Ugushyingo mu 2005 nibwo Umuryango w’Abibumbye wanzuye ko buri tariki ya 27 Mutarama hagomba kwibukwa Jenoside yakorewe Abayahudi.

Abahagaririye imiryango n'ibihugu byabo bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence ari mu bitabiiye uyu muhango
Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Mukabayire Valerie yari yitabiriye uyu muhango
Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko urubyiruko rukwiye kwirinda icyatuma hari Jenoside yongera kuba
Ambasaderi Adam ashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yatanze ubuhamya bw'uburyo imiryango y'ababyeyi be yababajwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi anagaruka ku nzira igoye nyina yanyuzemo
Ambasaderi wa Israel yacuranze igikoresho nyina yakoreshaga mu gihe cya Jenoside
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko bituma abantu batibagirwa aho bavuye ngo habe habaho icyatuma Jenoside yongera kubaho
Minisitiri w'Ubumwe n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abayahudi
Mbere yo gutangira umuhango babanje kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .