00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko kureka gukoresha imvugo yo ’gutwika’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 08:52
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko kureka gukoresha ijambo ‘gutwika’, kuko rifite igisobanuro kibi gishingiye ku mateka u Rwanda rwaciyemo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022, mu gikorwa cyo kumurika ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu zahoze ari Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, Perefegitura ya Kigali - Ngali na Perefegitura ya Kibuye.

Bugaragaza umugambi wa Jenoside guhera mu 1952, uruhare rw’abahoze ari ba burugumesitiri n’abandi banyapolitiki muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko rwitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi rwagaragaje inyota yo kumenya byimbitse amateka yaranze u Rwanda, akaruganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Batahanye umukoro wo kutarebera abashaka kuyapfobya no kuyagoreka kubw’inyungu zabo.

Uzakiranuka Ariane yagize ati "Nabonye ko nkatwe urubyiruko tugomba kujya ku mbuga nkoranyambaga tukabwira abapfobya Jenoside, tukagenda tubasubiza kugira ngo dukure urujijo mu bafata u Rwanda uko rutari."

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 yabaye mu 2016, yafatiwemo imyanzuro irimo usaba inzego zose gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ashobore kubungabungwa.

Minisitiri Bizimana yavuze ko gukora ubu bushakashatsi ari ukurengera amateka y’igihugu kugira ngo urubyiruko ruyamenye, birufashe kuyarinda no kwirinda kuzagwa mu byo abakoze Jenoside bagushijemo igihugu.

Ati "Bari abadogiteri, bari abantu bize baminuje ariko nyamara badukana ingeso, ubugome, byo kwica. Ni ngombwa rero ibi bintu kubimenya kugira ngo twumve akamaro ko kurinda igihugu."

Yavuze ko gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bifasha abakiri bato kumva akamaro ko kurinda igihugu kugira ngo kitazongera kugwa mu icuraburindi nk’iryo.

Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko kumenya neza aho igihugu cyavuye. Yibukije ubugome bwakorewe Abatutsi mu 1959 aho batwikirwaga mu nzu.

Ati "Hari ijambo njya mbwira bagenzi banjye, iyo hari abacuranzi bagezweho […] iyo mwamamaza muravuga ngo kanaka azatwika! Gutwika rwose muzarireke. Iriya myaka 1959… inzu nyinshi hafi ya zose zari ibyatsi, uburyo rero bwakoreshejwe mu kwica bwinshi cyane hari ugutema, ariko hari no gutwika amazu y’Abatutsi."

"Nibajya rero bacuranga […] mujye muvuga ko mugiye kubareba mushake indi nyito, ariko ijambo gutwika murivane mu yo mukoresha. Ni ribi."

Yakomeje agira ati "Aya mateka rero duhera icyo gihe cya cyera kugira ngo twumve aho u Rwanda rwavuye, mwumve ko rwavuye habi. Kandi mwumve ko umugambi wa Jenoside utatangiye mu 1994, 1994 yaje ari umusozi w’ayo mateka maremare y’ingengabitekerezo ya jenoside mbi."

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu buba buje kunganira ubundi buryo bukoreshwa mu kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko itazongera.

Yakomeje agira ati "Gusakaza aya makuru ashingiye kuri ubu bushakashatsi tugomba kubigira ibyacu, tugakomeza twigisha ariko tukajya no kuruhembe mu gukomeza kurwanya no guhashya abatugorekera amateka, cyangwa abagifite umugambi wo kongera gukora ibara."

Ubu bushakashatsi buje gukurikira ubwakozwe ku zindi perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Gitarama na Cyangugu, mu gihe mu bihe biri imbere hazamurikwa ubwakozwe kuri Butare, Kibungo, Gikongoro n’Umujyi wa Nyanza.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yasabye urubyiruko kwirinda imvugo zifitanye isano n'amateka mabi yaranze u Rwanda
Abiganjemo urubyiruko bitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Odette Nyiramilimo wari muri Kigali mu bihe bya Jenoside, yatanze ibitekerezo ubwo hamurikwaga ubushakashatsi
Umushakashatsi akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Mukagasana Yolande, yavuze ko amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akwiye kwigishwa abakiri bato
Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, ni umwe mu batanze ibitekerezo ku bushakashatsi bwamuritswe na MINUBUMWE
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Ubushakashatsi no gushyiraho za Gahunda muri MINUBUMWE, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko gahunda y'ubushakashatsi izahoraho muri iyi minisiteri
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside muri Kigali, Kigali Ngari na Kibuye
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yasabye abato guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rwatahanye umukoro nyuma yo kumurikirwa ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibi bitabo byamuritswe kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .