Ibi yabigarutseho ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 uyu muryango umaze ukora ibikorwa bitandukanye birimo, Walk to Remember, OATH Conference, Ku Gicaniro n’ibindi bitandukanye bigamije gutsura no kwamamaza Amahoro n’Urukundo ku Isi hose.
Uyu muryango watangiye mu 2007, n’urubyiruko rugenda ruwushyira mu bigo by’amashuri yisumbuye yo muri Kigali arimo nka Green Hills Academy, APE Rugunga, LDK n’ibindi.
Minisiteri Bizimana yashimiye uyu muryango kuba warahisemo gukora ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.
Ati “Ndagira ngo nibande ku bintu bitatu binagaragara mu ntego ya PLP ubumwe, amahoro n’amajyambere, iyi ihuje n’icyerekezo 2050 cya guverinoma y’u Rwanda kigamije kureba inzira igihugu cyacamo ngo kigere ku iterambere rirambye.”
Yakomeje ati “Muri iki cyerekezo imwe mu nzira zinareba urubyiruko yerekana uko twabigenza ngo tugere ku iterambere ni ukuba umwe, kuko tunarebye amateka twanyuzemo dukeneye gukomeza kubaka no gushimangira ubumwe bwacu, nibwo buzadufasha gukomeza guteza igihugu imbere kirambye kandi gikungahaye. Mwarakoze nk’urubyiruko kuba mwarahisemo iyi ntego, mukaba munabyerekana ntimuzateshuke.”
Yaboneyeho umwanya wo gusaba abagize uyu muryango kugira uruhare mu guhangana n’ubusinzi n’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko.
Ati “Mwagiye mugaragaza ikibazo cy’ibiyobyabwenge ikoreshwa ryabyo turacyabifite muri bamwe mu rubyiruko, nyamara ntawe bihesha ishema n’icyubahiro ahubwo birica.”
“Abana b’abakobwa haracyagaragara inda zidateganyijwe ntibyari bikwiye. Hari ikibazo cy’ubusinzi ni byiza rwose kwishimisha ariko usanga mu tubari abana bato banywa inzoga zikomeye aho naho rwose ni ukuhatekereza nacyo mu rwane nacyo.”
Umuyobozi wa PLP, Naswiru Shema, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyiza bagezeho nk’umuryango no guharanira ibindi.
Ati “Uyu munsi turi kwizihiza imyaka 15 ya PLP ni umunsi ukomeye usibye kuba umuryango waragutse mu buryo bugaragara kandi ni umwanya mwiza wo gukomeza gutanga impinduka muri sosiyete.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, nawe wari witabiriye uyu muhango yasabye uru rubyiruko gukomeza gukora ibikorwa by’amahoro n’iterambere.
PLP ni umuryango w’urubyiruko wanyuzemo abantu batandukanye, ubu bafite byinshi bagezeho kandi bemeza ko uyu muryango wabigizemo uruhare.






Amafoto: Munyakuri Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!