00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Bizimana yasabye ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bajya bahanwa by’intangarugero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 April 2025 saa 05:53
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko guhana by’intangarugero abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari kimwe mu byafasha gukumira ko aya mateka yazongera kubaho ukundi.

Ni ingingo yagarutseho ku wa Kane tariki 24 Mata 2025 mu kiganiro yagejeje ku bagize Polisi y’u Rwanda, ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki kiganiro cyatangiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda cyagarutse ku bihe by’ingenzi byaranze amateka yaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ingamba zijyanye no guhangana n’ingengabitekerezo yayo.

Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko ibikorwa by’urugomo byakorewe Abatutsi byatangiye mu 1959 binyuze mu ivangura n’itotezwa ryakorwaga na Repubulika zariho icyo gihe byatijwe umurindi n’itangazamakuru, amadini, amashyaka ya politiki ndetse n’ingabo z’igihugu, aho mu mbwirwaruhame zitandukanye abayobozi bagiye bashishikariza abaturage gukora Jenoside.

Ati "Jenoside yari yarateguwe igihe kirekire uhereye ku mwaduko w’Abakoloni n’Abamisiyoneri kuko bari mu bagize uruhare mu gusenya u Rwanda binyuze mu kwigisha abanyapolitike uburyo bwo gukwirakwiza irondabwoko harimo n’itangwa ry’indangamuntu zerekana amoko n’ubukangurambaga bugamije gukwirakwiza urwango.”

“Ibitangazamakuru birimo na Radiyo y’igihugu byagize uruhare runini mu gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango no guhamagarira Abahutu kwica Abatutsi.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kongera kubaka u Rwanda rwamaze igihe kirekire mu macakubiri yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga miliyoni b’inzirakarengane bavukijwe ubuzima bazira uko bavutse, bisaba ingamba zigomba kubahirizwa.

Ati “Mu ngamba zo guhangana n’ingaruka za Jenoside, harimo kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri, Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Itorero, ibiganiro bihoraho mu baturage no kubakangurira gusura inzibitso, ubushakashatsi no gucukumbura ibimenyetso kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, guhana by’intangarugero abagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, gutegura abagororwa bagiye gutaha, Kunoza umubano n’amahanga no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye yashimiye Minisitiri Bizimana, ku bw’ikiganiro cy’ingirakamaro ku mateka n’ingamba zo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabagejejeho, asaba ko hategurwa uko iyi gahunda yakwigishwa no mu mashuri yose ya Polisi y’u Rwanda, kugira ngo na bo bazagende babyigisha mu yandi mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda kuko biri mu murongo ujyanye n’inshingano za Polisi zo kwimakaza ubumwe, ubutabera n’umutekano.

Iki kiganiro cyatangiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda cyagarutse ku bihe by’ingenzi byaranze amateka yaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Iki kiganiro cyitabiriwe n’abapolisi bakuru muri polisi y’u Rwanda
Minisitiri Bizimana yasabye ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bajya bahanwa by’intangarugero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .