Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.
Ni umunsi u Rwanda rwizihiza kuva mu 2011. Kuri iyi nshuro wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda mu kwimakaza amahoro’.
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko bigayitse kuba ku Isi hari igihugu kigitsimbaraye ku guha intebe ingengabitekerezo ya Jenoside na nyuma y’igihe kirekire abo gishyikiye bakoze jenoside mu Rwanda.
Yagize ati “Nta kindi gihugu nzi ku Isi gifite abantu bishe abandi benegihugu barenga miliyoni, bagakora Jenoside, bamara [kuyikora] bagahungira mu gihugu cy’amahanga, icyo gihugu kikabakira ‘ubwo ni Congo’, kikabashyigikira nyuma y’imyaka 30 kikaba gikomeje kubafasha, kubatagatifuza, kubavanaho icyaha kugira ngo bagaruke kongera gukora Jenoside no kuyirangiza kuko bumva batarayirangije.”
Yongeyeho ati “Abo bantu bagifite ingengabitekerezo yo kwica, bafite igihugu kibashyigikiye kandi baravuye iwabo bishe.”
Hari inyandiko y’ibanga yo ku wa 26 Nyakanga 2024, yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole, igaragaza ko Tshisekedi amaze igihe mu biganiro na Guverinoma ya Niger kugira ngo yohereze muri RDC Abanyarwanda batandatu.
Aba Banyarwanda ni abakurikiranwaga n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, bamwe muri bo bafunguwe nyuma yo kurangiza igifungo bakatiwe ubwo bahamwaga no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Harimo kandi n’abagizwe abere.
Aba Banyarwanda ni Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais. Ni abantu bari bakomeye muri Leta ya Habyarimana yateguye Jenoside.
Abantu batifuje ko amazina yabo atangazwa bahamije ko Tshisekedi yohereje mu ibanga intumwa yihariye, Ali Illiassou Dicko, muri Niger, kugira ngo imusabire ko aba Banyarwanda bakoherezwa muri RDC.
RDC yigaramye iby’inyandiko yagaragazaga ko abo bantu ishaka kubakira ibakuye muri Niger aho bamaze imyaka itatu, ariko mu by’ukuri iyi nyandiko yohererejwe n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT.
Umugambi wa Tshisekedi ni ukwinjiza aba bajenosideri muri FDLR, umutwe w’iterabwoba uhabwa intwaro n’ubundi bufasha na Leta ya Congo, ubu ukaba ukorana n’ingabo ze, FARDC, bizeye ko bazakuraho Leta y’u Rwanda dore ko Perezida Tshisekedi yigeze gutangaza uwo mugambi, mu gihe bisanzwe bizwi ko FDLR ari cyo igamije.
Minisitiri Bizimana ati "Yewe bafate n’abakatiwe n’inkiko mpuzamahanga baharanire kubajyana muri RDC ngo babashyigikire. Nyamara u Rwanda rufata n’imiryango y’abo bantu rugakora ibishoboka byose ngo he kugira Umunyarwanda witwa impunzi. Rufatanya n’imiryango y’abo bose abana babo tukabishyurira amashuri bakiga bagatsinda bakabaho neza."
Yakomeje agira ati "Mwumve inshingano mufite yo guharanira ko abo ba-FDLR bari hirya hariya badakwiye, kandi mudashobora kubemerera no kwemerera uwo ari we wese ubashyigikiye kugira ngo bagaruke bashake kongera kwica u Rwanda no kurubuza amahoro."
Mu mwaka ushize, Tshisekedi yeruye ko azafasha mu buryo bwose bushoboka uwo ari we wese ushaka gukuraho Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame. Inshuro nyinshi, yahuye na benshi barwanya Leta y’u Rwanda barimo abayobozi ba FDLR, abasezeranya kubafasha.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yanyujije ubutumwa bw’amahoro ku rukuta rwe rwa X, avuga ko Isi ya none ikeneye amahoro.
Ati “Ahenshi turi kubona amahoro yaragiye asagarirwa, iyo urebye muri Gaza, Sudani, muri Ukraine n’ahandi hose tubona abasilivi bari ku mirongo y’intambara, ingo ziri gusenywa, abaturage bafite ubwoba bwinshi kandi barababaye. Ibi bigomba guhagarara rwose. Isi yacu ikeneye amahoro.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!