Yabigarutseho mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside i Kibeho, wabaye ku wa 14 Mata 2025.
Minisitiri Dr. Bizimana, yavuze ko Padiri Sagahutu, baniganye i Runyombyi, yicishije Abatutsi benshi muri Paruwasi Gatolika ya Muganza afatanyije na Burugumesitiri Muhitira, ariko ubu akaba yibereye mu Bubuligi ari nako akigisha urwango.
Ati “Padiri Sagahutu ubu yibereye mu Bubiligi, ariko aracyatangaza ibitekerezo byica, aracyafite ingengabitekerezo ya Jenoside, nyamara aracyambaye umwambaro w’idini rya Kiliziya Gatolika.”
Dr.Bizimana yanagaragaje abandi bapadiri benshi bakomoka muri Kibeho bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi haba i Kibeho n’ahandi barimo Padiri Emmanuel Uwayezu, wicishije abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Marie Merci, akanahamagarira abandi bana kwica bagenzi babo.
Yanavuzemo abafaratiri batangazaga inkuru z’urwango zinyuze mu kinyamakuru cyitwaga Urunana, cyandikirwaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, muri za 1990, kiyobowe na Faratiri Kagabo Vincent, wavugaga ko Inkotanyi ari ‘inyangarwanda’, bigamije kuzangisha Abanyarwanda.
Yanavuze ku bandi bapadiri beze imbuto mbi barimo Padiri Thaddée Rusingizandekwe wishe benshi muri Paruwasi ya Nyumba ituranye na Seminari Nkuru ya Nyakibanda, ndetse na Paruwasi Karama afatanyije na Padiri Anaclet Sebahinde bahimbaga Shikito.
Kuri ubu, muri iyi Paruwasi ya Muganza, iherereye mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru, hari Urwibutso rw’inzirakarengane ruruhukiyemo imibiri igera ku 4900.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!