Hategekimana Philippe, wamenyekanye nka Biguma amaze iminsi mike akatiwe bidasubirwaho igifungo cya burundu n’inkiko zo mu Bufaransa kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza, Ntyazo, Nyabubare, muri ISAR Songa n’ahandi.
Minisitiri Dr Bizimana ubwo yari mu kiganiro na RBA yatangaje ko benshi mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikabahama biganjemo abavutse mbere ya 1959 bakuze babona mu miryango yabo urwango n’urugomo rukorerwa Abatutsi.
Ati “Bigaragara ko benshi mu babyeyi ntabwo bareze abana babo mu rukundo, mu wubahane ahubwo abana bakuze babona urwango ku b]Batutsi ari rwo rwigishwa.”
Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko Hategekimana Philippe avuka mu yahoze ari komine Rukondo ku Gikongoro, aba ari ho yiga.
Ati “N’iyo urebye mu muryango we usanga hari abantu bagize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1959, mu 1960, mu 1963, ari muto, akura abibona, nubwo imanza zibera mu mahanga zitagaruka kuri iyo myaka ya kera ariko n’ubuhamya ubu butangwa n’abantu biganye kuko Hategekimana yize muri Collèges des’Humanités Moderne i Nyanza, bagaragaza ko mu 1973 aho kugira ngo yitangire amasomo yari mu rwango rw’Abatutsi, hari abo yakubise arabakomeretsa, dufite ubuhamya bwabo buhagije.”
“Bikugaragariza ko n’abiga ibyo kugenza ibyaha barabibona, umwana iyo akuze akurira mu rwango agakurira mu muryango abona nta rukundo ufite ahubwo umwigisha urwango, rwa rwango ruramukurikira aho ari hose kugeza aho ashobora kujya mu cyaha kiremereye nk’icya Jenoside yumva ari nk’igikorwa gisanzwe kuko urwango bari bafitiye Abatutsi n’uburyo bakoresheje mu kubatoteza byerekana ko ari ikintu bemeraga gituruka mu buto bwabo.”
Dr. Bizimana ahamya ko nk’ababyeyi “biraduha isomo ryo kwigisha abana kubana, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kwigisha abana urukundo, gukunda igihugu n’izindi ndangagaciro zifitiye umuntu akamaro kuko ari byo bimwubaka.”
Hategekimana w’imyaka 67 y’amavuko yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005, atabwa muri yombi ubwo yari muri Cameroun mu 2018, yoherezwa i Paris. Icyemezo cyo kumuburanisha cyafashwe muri Nzeri 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!