00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Bizimana yagaye Abihayimana b’i Kibeho bashyigikiye Jenoside

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 15 April 2025 saa 08:14
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaye Abihayimana bakoreraga ubutumwa i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ku kuba nta mbuto nziza z’urukundo bereye Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kibeho mu gihe cya Jenoside.

Ibi yabigarutseho ku wa 14 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko i Kibeho.

Ku wa 14 Mata 1994, nibwo Abatutsi bari bahungiye i Kibeho baturutse mu makomini ya Mubuga, Rwamiko na Kivu bagabweho igitero simusiga n’Interahamwe ziturutse imihanda yose zatijwe umurindi n’abasirikare n’abajandarume. Babatwikiye mu kiliziya hakoreshejwe lisansi, hapfa abasaga ibihumbi 30.

Manirakiza Marc wo mu Kagari ka Nyange, mu Murenge wa Kibeho, warokokeye Jenoside aha i Kibeho agasigara ari umwe mu muryango w’abantu umunani, yagaragaje ko Jenoside yatangiye gututumba i Kibeho kuva na mbere hose.

Yavuze ko mu 1992, yajyaga acuruza muri restaurant ya mukuru we, maze abaje kuyiriramo ntibishyure, yababaza bakamucira mu maso, bamubwira ko ‘nta Mututsi ukwiye gucuruza mu gihugu kitari icye’.

Yakomeje yibutsa uko mu Rwunge rw’Amashuri rwa Marie Merci i Kibeho, abanyeshuri bigeze kwigaragambya, maze bagafata imitumba bakajya kuyihamba bashushanya ko bahambye umuyobozi w’ishuri ryabo kuko yari Umututsi.

Ati ‘‘Umuyobozi wa GS Marie Merci, bamwivumbagatanyijeho, bashyingura imituma bashushanya ko ari we bashyinguye.”

Yakomeje agaragaza ko ubwicanyi bwaho muri Jenoside bwakomeye ku wa 14 Mata 1994, aho abicanyi batatinye ingoro y’Imana bari bahungiyemo, bayibasenyeraho ndetse n’Abihayimana bahabaga ntibagira icyo babamarira.

Ati “Abihayimana b’i Kibeho batahigwaga bafatanyije n’abicanyi kwicisha abari aha. Bajyaga bazana na Superefe wa Munini, Biniga Damien, bagakora inama zisa no kudushinyagurira, twabagezaho ibibazo birimo inzara n’inyota ntibabikemure, ahubwo bari gutegura neza kwicisha Abatutsi bari i Kibeho.”

Manirakiza, nyuma yo kurokera i Kibeho, yahungiye i Karama muri Huye naho ahava acitse ubwicanyi akomereza muri Paruwasi ya Nyumba biba uko, gusa ku bw’amahirwe aza kugera i Burundi, aho yavuye ajya kwiyunga ku Nkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, ubu akaba ari umugabo wiyubatse.

Visi Prezida wa Mbere wa Ibuka mu rwego rw’igihugu, Muhongayire Christine, yavuze ko jenoside y’i Nyaruguru ifite umwihariko wo kuba yaratinze cyane kuko na nyuma yo kubohora igihugu ahandi, muri Nyaruguru ho yakomeje, bitewe n’uko hashyizwe ‘Zone Turquoise’’.

Yakomeje avuga ko kwibuka ari ngombwa cyane kuko bigamije kumenyesha abato ibyabaye, kugira ngo nabo babone uko bamagana jenoside, asaba abantu bose bazi amukuru kuri jenoside gukomeza gutanga ubuhamya ku byabaye, ababishoboye bakanabyandika.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko bibabaje kuba Kibeho yari ubutaka butagatifu ariko ikarenga igakorerwaho jenoside ndengakamere.

Ati "Paruwasi ya Kibeho yashinzwe mu 1934, jenoside iba inyigisho zihamaze imyaka 60 zihageze. Yari Paruwasi izwiho kugira Abihayimana benshi, ibyagatumye abahahungiye barokoka, ariko si ko byagenze.’’

‘‘Reba nka Padiri Emmanuel Uwayezu, wicishije abanyeshuri bo muri GS Marie Merci, akanahamagarira abandi bana kwica bagenzi babo; ibi byose ni umusaruro w’inyigisho z’urwango zari zaracengejwe mu gihugu hose zidasize no mu Bihayimana.’’

Yifashishije ingero z’amateka, Minisitiri Dr. Bizimana, yagarutse ku kinyamakuru cyitwaga Urunana, cyandikirwaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, muri nimero yacyo ya 70 yasohotse mu Ukwakira 1990, hagaragayemo inyandiko y’umufaratiri wavuze ko Inkotanyi ari ‘inyangarwanda’.

Kilziya ya Kibeho ifite amateka yihariye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yiciwemo Benshi
Muri Paruwasi Gatolika ya Kibeho, hari igice kimwe cyahariwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibeho ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 30
Minisitiri Dr. Bizimana yunamiye, anashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri mu rwibutso ruri mu Kiliziya ya Kibeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .