00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr Biruta yunamiye Intwari za Zimbabwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 July 2022 saa 12:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Zimbabwe yasuye ahashyinguye intwari z’iki gihugu ndetse arazunamira.

Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Zimbabwe avuga ko ku wa Gatandatu, tariki 30 Nyakanga 2022, ari bwo Dr Vincent Biruta yasuye Igicumbi cy’Intwari z’iki gihugu kiri mu Burengerazuba bw’Umurwa Mukuru, Harare.

Dr Vincent Biruta yashyize indabo ku mva y’umusirikare utazwi uhagarariye abandi bose baguye mu ntambara ya 1966–1979 yari igamije guhirika ubutegetsi bw’abazungu muri Zimbabwe no guhesha iki gihugu Ubwigenge.

Muri icyo gikorwa Minisitiri Dr Biruta yari aherekejwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni.

Mu ntwari za Zimbabwe harimo Robert Mugabe wabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu, Cephas Cele, Oliver Mtukudzi, Felix Ngwarati Muchemwa, Sabina Mugabe, Edgar Tekere, Samuel Mamutse na Dzingai Mutumbuka.

Iki Gicumbi cy’Intwari kizwi nka ‘National Heroes Acre’ cyashyizweho mu 1980 mu rwego rwo guha agaciro abantu bose bafatwa nk’intwari kubera ibikorwa bitandukanye bakoze bagamije guhesha ishema Zimbabwe.

Uruzinduko rwa Minisitiri Dr Biruta muri Zimbabwe rwasize iki gihugu n’u Rwanda bisinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye mu nzego z’ubwikorezi n’ibikorwaremezo, imigenderanire no kohererezanya abanyabyaha.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yunamiye Intwari za Zimbabwe
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yari aherekejwe n'abarimo Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .