00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Biruta yitabiriye inama ya CEEAC i Brazzaville

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 January 2022 saa 01:08
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yageze muri Congo-Brazzaville, aho agomba kwitabira Inama y’Ibihugu byo mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, ECCAS cyangwa se CEEAC.

Economic Community of Central African States, ECCAS, ni umuryango uhuza ibihugu 11 byo muri Afurika yo Hagati birimo n’u Rwanda.

Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuga ko Minisitiri Biruta akigera i Brazzaville yakiriwe na mugenzi we, Denis Nguesso baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

U Rwanda na Congo-Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano mwiza dore ko rwafunguyeyo Ambasade mu 2016.

Mu mwaka wa 2011 u Rwanda na Congo basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bwikorezi bw’indege, ubucuruzi, ubukerarugendo, imiturire, imicungire y’impunzi, ingufu, umutekano, ubutabera, kurengera ibidukikije, uburobyi, ikoranabuhanga, itumanaho n’ibindi.

Ambasade y’u Rwanda muri Congo yanahawe ubushobozi bwo guhagararira inyungu z’u Rwanda mu bihugu bitandatu bihuriye muri ECCAS, ari byo Cameroun, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Repubulika ya Centrafrique na ECCAS ubwayo.

Umuryango wa ECCAS ugizwe n’ibihugu 11 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome & Principe n’u Rwanda rwari rwawikuyemo mu 2007 ariko rukaza kuwugarukamo muri 2016.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yakiriwe na mugenzi we wa Congo-Brazzaville
Habaye ibiganiro byagarutse ku mubano w'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .