Minisitiri Biruta yasubije abasabaga ko Rusesabagina yaburanishirizwa ahandi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwashimangiye ko Paul Rusesabagina uheruka gutabwa muri yombi agomba kuburanishirizwa mu gihugu, kuko ari Umunyarwanda ndetse ibyaha akekwaho akaba yarabikoreye Abanyarwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Mbere nibwo rwatangaje ko “binyuze mu bufatanye n’amahanga, Paul Rusesabagina yafashwe, ubu akaba ari mu maboko ya RIB.”

Ni inkuru yakangaranyije abibumbiye mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko ababa mu mahanga barimo n’umuryango we, batangiye kuvuga ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, bityo adakwiye kuburanira mu Rwanda.

Umukobwa wa Rusesabagina, Anaise Kanimba, yabwiye itangazamakuru ko Se yabaga mu buhungiro, akaba umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ufite green card), ndetse akagira ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Ati "Twifuza ko ibyo bihugu bibiri byadufasha kugira ngo agaruke mu rugo.”

Byongeye, bakomeje kumvikana mu busabe bw’uko akwiye kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga ku byaha yaba akekwaho. Ni ubusabe ariko butahawe agaciro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yabwiye Reuters ati “Paul Rusesabagina ni Umunyarwanda ukekwaho ibyaha byakorewe mu Rwanda, bikorerwa Abanyarwanda, bityo agomba kuburanishwa n’urukiko rwo mu Rwanda.”

Nubwo ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho yabikoraga ari mu mahanga, itegeko rihamya neza ko ashobora gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda nta kabuza, ndetse kuba afite ubundi bwenegihugu ntibivanaho ko ari Umunyarwanda.

Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu ngingo ya 154 riteganya ko Umunyarwanda wakoreye icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ahatari mu ifasi ya Repubulika y’u Rwanda, ashobora gukurikiranwa no gucibwa urubanza n’inkiko z’u Rwanda hakurikijwe amategeko y’u Rwanda.

Inkiko z’u Rwanda zishobora gukurikirana no kuburanisha umuntu wese harimo n’umunyamahanga ukurikiranyweho kuba yarakoreye mu ifasi ya Repubulika y’u Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga cyangwa birenga imipaka y’ibihugu.

Rusesabagina akekwaho kurema no kuyobora Umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

RIB ivuga ko “Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera, kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi, byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’Abanyarwanda mu duce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.”

Biteganyijwe ko Rusesabagina akomeza gukorwaho iperereza, dosiye ikanozwa neza mbere yo gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba, mu ngingo ya 12 igaragaza igihe ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo ry’ukekwaho igikorwa cy’iterabwoba rimara, iteganya ko Umugenzacyaha akora inyandikomvugo y’ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo ry’ukekwaho igikorwa cy’iterabwoba igira agaciro k’iminsi 15, ishobora kongerwa byemejwe n’Umushinjacyaha uyobora ku Rwego Rwisumbuye.

Kongera icyo gihe bigomba gutangirwa impamvu zigaragaza aho iperereza rigeze, n’ikigambiriwe gukorwa muri icyo gihe cy’inyongera gisabwa. Icyakora, icyo gihe ntigishobora kurenga iminsi mirongo icyenda.

U Rwanda rwashimangiye ko ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .