00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Biruta yakiriye Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 June 2022 saa 09:29
Yasuwe :

Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa yohereje Wang Xuekun ngo ahagararire inyungu z’icyo gihugu mu Rwanda asimbuye Ambasaderi Rao Hongwei uherutse gusoza inshingano ze.

Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent amushyikiriza kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye i Kigali.

Minisitiri Dr Biruta na Ambasaderi Wang Xuekun kandi bagiranye ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye n’umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Amb. Rao Hongwei uherutse gusoza inshingano zo guhagaraira igihugu cye mu Rwanda yari yazitangiye mu 2017, mu bikorwa yakoze harimo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura inzego bifatanyamo.

Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavutse mu 1968, akaba afite impamyabushobozi y’ikirenga [PhD] mu bijyanye na Engineering. Abarizwa mu Ishyaka rya Communist Party of China riri ku butegetsi muri icyo gihugu.

Ubwo yageraga i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu mpera za Gicurasi 2022, ari kumwe n’umuryango we, Amb Wang yavuze ko ubwo azaba amaze guhabwa uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda azashyira imbere kwagura umubano n’ubuhahirane hagati y’impande zombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze igihe kirekire ushingiye ku bufatanye, ubwubahane no gushyigikirana. Mu Ugushyingo 2021, nibwo hizihijwe imyaka 50 y’umubano mwiza n’ubufatanye bw’impande zombi.

Ibihugu byombi bifatanya mu mishinga y’ishoramari, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi iteza urwa Gasabo imbere.

Mu 2020, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 282$ mu gihe ibyo u Rwanda rwoherejeyo bingana na miliyoni 38,7$. Ishoramari ryabwo ryageze kuri miliyoni 23,16$ rivuye kuri miliyoni 17$ yo mu 2019.

Imibare yo mu 2020 yerekana ko muri uwo mwaka ingano y’ibikorwa byashibutse ku ishoramari ry’u Bushinwa ringana na miliyoni 191$.

Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, u Bushinwa ni bwo bwatanze inkunga nini mu kubaka imihanda myinshi mu Rwanda; bwafashije igihugu mu iyubakwa ry’ingana na 70% by’iyo gifite.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yakiriye kopi z'impapuro zemerera Dr Wang Xuekun guhagararira igihugu cye mu Rwanda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Ambasaderi mushya w'u Bushinwa mu Rwanda, Dr Wang Xuekun
Ambasaderi Wang na Minisitiri Dr Biruta bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro bagiranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .