Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Gicurasi 2024, ubwo yari yitabiriye igikorwa gitegurwa n’Umujyi wa Kigali cyo guhuza abashaka akazi ndetse n’abakoresha cyangwa ibigo bigatanga (Job Net).
Minisitiri Bayisenge yagarutse ku kuba ubushomeri mu Rwanda buri ku kigero cya 20%, ariko ko iyo bigeze ku rubyiruko icyo kigero cyiyongera.
Yahise abazwa niba ibivugwa na bamwe mu rubyiruko ari ukuri, ko abantu bakuru bari mu kazi batinda guhabwa pansiyo kuko bayihabwa hagati y’imyaka 60 na 65, urubyiruko rukavuga ko abakuze biharira akazi kandi bakabaye banahabwa pansiyo ku myaka ya za 55 na rwo rugahabwa imyanya y’akazi muri leta.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ass. Prof. Bayisenge Jeannette, yateye utwatsi ibyo bivugwa ko abakuze bihariye akazi, anakomoza ku kuba ubu abakarimo benshi ahubwo ari urubyiruko.
Ati ‘‘Ntabwo ntekereza ko twavuga ngo icyo ni cyo gisubizo gusa kubera ko niyo turebye mu mirimo itandukanye mu nzego zitandukanye, n’ubundi dusanga ari urubyiruko cyane cyane rurimo. Ntabwo twavuga ngo wenda abantu bakuru batwaye imyanya y’urubyiruko ngo bityo ni yo mpamvu urubyiruko rutabona imirimo, ntabwo ari byo.’’
Itegeko riteganya ko umukozi wa leta wujuje imyaka 65 y’amavuko afata ikiruhuko cy’izabukuru. Icyakora umukozi wa leta wujuje nibura imyaka 60 y’amavuko ashobora gusaba umuyobozi ubifitiye ububasha kujya mu kiruhuko cy’izabukuru igihe cyateganyijwe kitaragera.
Iyo myaka ni yo bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko yagabanywa abakuze bagahabwa ikiruhuko cy’izabukuru na mbere yayo, kugira ngo n’abakiri bato bahabwa imyanya mu kazi ka leta biyongere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!