Ubusanzwe amarerero usanga aba ari itangarugero mu gukuza ubushobozi n’ubuhanga umwana aba yifitemo. Usanga afite ibikoresho byose nkenerwa ku buryo umwana uhiga ahakura byinshi birimo n’indyo yuzuye.
Kuri ubu hari amarerero menshi yari yarashinzwe ariko yahindutse amashuri y’inshuke ku buryo ababyeyi bakora ibirometero byinshi bajyana abana babo ahandi kubera gucibwa amafaranga y’umurengera.
Urugero ni irerero rya Cyanya riherereye mu Karere ka Rwamagana aho bamwe mu barirereragamo bavuga ko bajyanye abana ahandi kuko iri rerero ryatangiye kubishyuza amafaranga menshi.
Umwe mu babyeyi baharerera yabwiye IGIHE ko iyo ujyanyeyo umwana agiye gutangira bamwishyuza ibihumbi 31 Frw naho ubusanzwe ku gihembwe ngo ni ibihumbi 20Frw.
Irerero rya Nyagasenyi naryo ryo muri Rwamagana ryishyuza ibihumbi 17 Frw kuri buri gihembwe, bikaba byaratumye bamwe mu babyeyi batabasha kubona ayo mafaranga bareka kujyanayo abana babo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta nawe yatanze urugero rw’iyari irerero rya Nyagatovu ryashyizweho ngo rifashe abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagatovu ariko ngo ryahindutse ishuri ry’inshuke kandi atari cyo ryashingiwe.
Ati “Nabajije niba hari indi ECD iri hafi aho basi, nsanga ntayo kuko iyo ihaba nari kuhanyura, uribaza rero niba twarashinze ECD nyuma y’imyaka itanu ikaba yarahinduriwe inshingano twaca gute iryo gwingira?”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Byaisenge Jeannette yavuze ko hari umurongo watanzwe wo gushyiraho amarerero ndetse ko hari amabwiriza ashyiraho amarerero kandi ko abo mu nzego z’ibanze bayafite bigaragara ko batabishyize mu bikorwa.
Ati “ Aho rero bishyuza amafaranga y’umurengera, ntabwo byaba biri muri wa murongo bahawe w’imikorere y’amarerero twakurikirana dufatanyije n’inzego z’ibanze kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yashyizweho.”
Minisitiri Bayisenge yavuze ko aya marerero yashyizwe hirya no hino mu gihugu kugira ngo abana bafite imyaka itatu kugera kuri itandatu bafashwe kwigira hafi ndetse banahabonere indyo yuzuye, avuga ko ubundi ababyeyi aribo bakwiriye kugira uruhare runini muri aya marerero bagakurikirana abana babo kuko umwana wahageze ahakura ubwenge ndetse bikanaha umubyeyi umwanya wo kugira ibindi akora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!