Minisitiri Bayisenge yasabye ababyeyi gutinyuka kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yasabye ababyeyi gutinyuka abana babo bakabaganiriza ku buzima bw’imyororokere, mu rwego rwo kwirinda ko babiganirizwa n’abandi bagambiriye kubagirira nabi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba, yari igamije kuganira ku ngamba zikomatanyije zo gukemura ibibazo bibangamiye umuryango.

Prof Bayisenge yibukije abitabiriye iyi nama ko muri iyi Ntara hari umubare munini w’abana basambanyijwe bagaterwa inda, abasaba gushyira imbaraga zidasanzwe mu gukemura iki kibazo.

Ati “ Muri iki gihe ababyeyi benshi bihugiyeho, akumva ko nabonera umwana icyo kurya n’icyo kwambara biba bihagije, ariko ntibihagije. Umwana afite ibimurangaza byinshi, niyo mpamvu dushyiramo imbaraga tukababwira ko kuganira n’abana ari ikintu cy’ingenzi, kuko benshi bishora mu busambanyi kuko nta n’ubumenyi baba bafite.”

Yakomeje avuga ko abana benshi bamenyera amakuru ku bandi bantu barimo n’abashaka kubashuka, akaba ariyo mpamvu amashuri n’ababyeyi bakwiriye kumuba hafi, bakamwereka amakuru y’ukuntu umubiri we ugenda uhindagurika.

Minisitiri Bayisenge yanagarutse ku kijyanye n’amakimbirane, hatangwa urugero ku Karere ka Rwamagana aho muri uyu mwaka habarurwa ingo 600 zabaruwe zifitanye amakimbirane, avuga ko inzego zose zikwiriye gushyira hamwe zigakemura ibi bibazo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yavuze ko mu rwego rwo gukemura amakimbirane yo mu miryango, hagiye hashyirwaho gahunda zitandukanye ariko agakomeza kugaragara, ku buryo kubera uburemere iki kibazo gifite, kinaganirwa mu nama zihoraho z’umutekano hagamijwe kugishakira umuti urambye.

Icyumba ntangamakuru ku mudugudu kiri mu bihanzwe amaso

Icyumba ntangamakuru ni icyumba kibarizwamo amakuru y’ibibera mu mudugudu byose, usangamo bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ingo zifitanye amakimbiranye, abaturage babaswe n’ubusinzi n’ibindi byinshi.

Nyuma yo gusura umudugudu wa Nyagasozi mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, aho yasuye icyumba ntangamakuru na gahunda yiswe Wirusenya turahari, Minisitiri Bayisenge yavuze ko iki ari igihamya ko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Yavuze ko hifashishijwe iki cyumba, hashobora kumenyekana abatera inda abangavu ndetse hakanamenyekana ingo zifitanye amakimbirane, ku buryo gukurikirana ibi bibazo byakoroha.

Yasabye ababyeyi kumva ko ibibazo birimo gutwita kw’abangavu n’amakimbirane yo mu miryango bikomereye ipfundo ry’umuryango, ku buryo n’aho bimenyekanye bikwiye gukemurwa mu maguru mashya.

Minisitiri Prof Bayisenge yasabye ababyeyi gutinyuka abana babo bakabaganiriza ku buzima bw'imyororokere
Abayobozi batandukanye bakoranye baganira ku bibazo bibangamiye umuryango
Guverineri Mufulukye Fred yavuze ko ibibazo byo mu miryango biganirwaho no mu nama z'umutekano
Padiri Inchi Matata yavuze ko ibibazo byo mu muryango bizakemuka ari uko ababyeyi bashyize hamwe n'abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .