Minisitiri Bayisenge yanenze ababyeyi bashaka guha icyiciro cy’ubudehe abana babo kubera ko babyariye bidateganyijwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko icyiciro cy’ubudehe gihabwa umuryango kidahabwa umwana ngo ni uko yabyariye mu rugo, anenga ababyeyi babona umwana wabo abyariye mu rugo bakumva ko yakuze ku buryo yanahabwa icyiciro cye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Ngoma ubwo habaga inama mpuzabikorwa yahuje abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, igamije kuganira ku ngamba zikomatanyije zo gukemura ibibazo bibangamiye umuryango.

Muri iyi nama hagarutswe ku kibazo cy’ababyeyi babona abana babo babyariye mu rugo bakumva ko ubuzima bubarangiriyeho, bamwe bakabakura mu ishuri abandi bagashaka no kubaha icyiciro cyabo cy’ubudehe kuko baba bumva ko bamaze gukura ubwo babyaye.

Minisitiri Prof Bayisenge yanenze ababyeyi bafite imyumvire imeze gutya, avuga ko mu gihe umwana agize ibyago agatwita afite uburenganzira bwo gukomeza kwiga kandi akanagira uburenganzira bwo gukomeza kuba ku cyiciro cy’ubudehe cy’ababyeyi be.

Yagize ati “Uriya ni umwana icyiciro gihabwa urugo, nonese uwo mwana afite urugo? Ni ukuvuga ngo umwana aba akirerwa, aba akiri ku babyeyi be kuvuga ngo umuhaye icyiciro cye ni nko kuvuga ngo jya no gukodesha inzu hariya wibane ugire urugo rwawe kandi ni umwana.”

Yavuze ko kuri ubu basaba inzego z’ibanze gushyira imbaraga mu kumvisha abayeyi ko umwana wabyaye aba akiri uwabo n’icyiciro cyabo aba akikiriho.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Isabelle Kalihangabo, we yavuze ko igihe cyose umwana yabyariye mu rugo aba agifite uburenganzira bwe bwose asaba inzego z’ibanze kongera imbaraga mu gutanga amakuru ku basambanya abana kugira ngo bakurikiranwe.

Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire, Rwabuhihi Rose, we yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko ku buryo ababyeyi bagifite imyumvire yo guhohotera abana babyariye mu rugo bashobora kujya babihanirwa.

Ati “Dufite igihugu kigendera ku mategeko, imyaka yo gushyingiranwa irazwi ni 21, nta muryango w’abantu bashakanye biturutse ku kuba umwana yasambanyijwe twifuza. Dushyire hamwe tubikumire turwanye icyatuma umwana wese abuzwa uburenganzira kabone n’iyo yaba yarabyaye aba agifite uburenganzira bwe bwose.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Dr Anita Asiimwe, yasabye inzego z’ibanze kujya zikurikirana umwana uba utwite kugira ngo abone uburenganzira bwe burimo gukomeza kwiga no kwitabwaho n’ababyeyi be, yavuze ko abana benshi iyo bamaze gutwita ibigo by’amashuri bibirukana no mu miryango ugasanga batabayeho neza bikazanagira ingaruka ku bana bazabyara.

Muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro itandukanye igamije kurengera umwana n’umuryango harimo nko gushyiraho icyumba ntangamakuru kuri buri mudugudu hose mu Ntara y’Iburasirazuba, biyemeje kandi gushyigikira abana babyariye mu rugo bamwe bagasubizwa mu mashuri abandi bakiga imyuga.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yasabye ababyeyi kureka gutererana abana babo babaziza ko babyaye imburagihe
Abayobozi batandukanye basabye ko ubuzima bw'umwana bwitabwaho kurushaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .