Yabigarutseho ku wa 11 Mata 2022, ubwo yaganiraga n’Abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, abakozi n’Abacungagereza mu biganiro byateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Ni ibiganiro byateguwe hagamijwe gukomeza gufasha Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwigisha amateka yaranze u Rwanda rwo hambere ari nayo yageje kuri ayo mahano ya Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni.
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda yavuze ko ibiganiro nk’ibi ari ingenzi cyane kuko mu bacungagereza harimo urubyiruko kandi no muri za gereza hakaba harimo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rufunzwe.
CG Marizamunda yavuze ko u Rwanda rwahoranye indangagaciro yo gukunda igihugu, aho umuntu yabonaga umwana wa mugenzi we akamwumva nk’uwe cyangwa uw’igihugu.
Ati “Hari indangagaciro zikwiriye kugaruka zituma wa mwana aba uw’u Rwanda, wamubona ntabe uwa Marizamunda ahubwo akaba uw’u Rwanda. Ibiganiro nk’ibi bituma abantu badateshuka ku nshingano zo kurerera u Rwanda no kubaka abaturage beza batsimbaraye ku ngengabitekerezo nziza yo gukunda igihugu no kwimakaza ubumwe bw’abagituye.”
Minisitiri Bamporiki yavuze ko abakiri bato bagomba kwigishwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Iyo wigishije abato uba uteganyirije u Rwanda rw’ejo, kuba abantu basaba ko abana bacu bakwiga amateka nibyo, twarabitangiye, kandi dufite umurimo wo kujya kunganira abarezi cyane cyane ibi bintu bizamo amateka ya vuba arimo n’ibikomere byadukomerekeje.”
Yakomeje agira ati “Ni umurimo uzashoboka ari uko dufatanyije, ni ibintu bigomba guhabwa imbaraga kugira ngo abana b’Abanyarwanda bamenye amateka y’u Rwanda mu buryo butayagoreka kandi butayapfobya.”
Minisitiri Bamporiki avuga ko mu bagomba kwigishwa amateka harimo n’abakiri bato bafungiye hirya no hino muri za gereza ndetse n’Abacungagereza bashinzwe kubakurikirana umunsi ku munsi.
U Rwanda rwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe muri gereza zitandukanye zo mu Rwanda hakiri abayigizemo uruhare bafungiye icyaha cya Jenoside, ndetse hari
Ubuyobozi bwa RCS, buvuga ko mu rugendo rw’imyaka 28 ishize, hagiye habaho uburyo bwihariye bwo kwigisha abagize uruhare muri Jenoside bafungiye muri izo gereza kandi ko abenshi bagiye bahinduka, bagasaba imbabazi abo bahemukiye.
Muri gereza zo mu Rwanda, abantu 23174 nibo bahamijwe icyaha cya Jenoside, bakaba bose barakatiwe mu gihe hari abandi 21 batari bakatirwa. Ni ukuvuga ko bose hamwe ari 23195.






















Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!