00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye umusangiro na Perezida Joe Biden

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 27 September 2024 saa 05:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yari mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bakiriwe na Perezida Joe Biden, ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu muhango wabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahateraniye Inama y’Inteko Rusange ya Loni.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri rukuta rwa X yagize ati “ku wa 25 Nzeri 2024 nitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida Joe Biden n’umufasha we Madamu Jill Bien i New York, aho bakiriye abakuru b’ibihugu n’abayoboye amatsinda ahagarariye ibihugu bitabiriye Inteko Rusange ya Loni ya 79.”

Abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma, n’abayobozi bahagarariye abakuru b’ibihugu bose bitabiriye inama bari batumiwe uretse Minisitiri w’Intebe wa Georgia, Irakli Kobakhidze ubutumire bwe bwahise bukurwaho.

Ubutegetsi bwo muri Georgia bwatangaje ko itsinda ry’abaherekeje Minisitiri w’Intebe na ryo nta muyobozi wa Amerika ryigeze ryemererwa kugirana na we ibiganiro.

Ibinyamakuru byo muri Georgia byagaragaje ko kudatumirwa byaturutse ku bikorwa by’ubutegetsi bw’iki gihugu bibangamira demokarasi, gukwirakwiza ibihuha no kwifuriza inabi Amerika n’Uburengerazuba bw’Isi muri rusange.

Amerika n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishinja ubutegetsi bwa Georgia gukoresha igitugu no gukorera mu kwaha k’u Burusiya.

Minisitiri Amb Nduhungirehe, Perezida Joe Biden na Madam Jill Biden bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .