Minisiteri y’Ubuzima imaze gukoresha 83% by’ingengo y’imari ya 2019/20

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imaze gukoresha 83% bya miliyari 61 na miliyoni 700 Frw y’ingengo y’imari yari yaragenewe mu 2019/2020.

Kuri uyu wa Gatanu Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu yakomeje kugirana ibiganiro n’inzego zinyuranye ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021, n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari y’igihe giciriritse 2020/2021-2022/2023.

Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho ari byo; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA), CHUB, CHUK na CARAES Ndera, bagiranye ibiganiro na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, yagaragarije Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, uko mu mwaka w’ingengo y’Imari 2019/2020 Minisiteri ayoboye n’ibigo biyishamikiyeho byayikoresheje.

Yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yakoresheje ingengo y’imari ku kigero cya 83%, RBC ku kigero cya 99%, CHUK ku kigero cya 92%, CHUB ku kigero cya 80%, Rwanda FDA ku kigero cya 77% naho CARAES Ndera ikayikoresha ku kigero cya 83%.

Minisitiri Ngamije yavuze kandi ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hari amafaranga yakoreshejwe mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus no mu kwita ku barwayi bacyo ndetse no mu zindi ngamba zigamije kugikumira.

Mu mishinga minini yakozwe mu rwego rw’ubuzima kandi igikomeza harimo kubaka ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru, ibitaro bya Gatonde mu Karere ka Gakenke, ibitaro bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare, ibitaro bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga no gushyira ibikoresho mu bitaro bya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2020/21, Minisiteri y’Ubuzima, yagenewe miliyari 63 na miliyoni 500 Frw. Iyi Minisiteri yagaragaje ko hari ibikorwa bikeneye kongerwamo kubera ko bitagenewe amafaranga kandi ari ingenzi cyane. Ibi birimo nka miliyoni zirenga 500Frw zo kwishyura abaganga bo muri CHUK.

Imishinga minini urwego rw’ubuzima ruzakorwa muri iyi ngengo y’imari ya 2020/2021 ni ugushyiraho Laboratwari y’amenyo, kubaka ikigo cy’ubushakashatsi kuri kanseri yo mu nzira y’igogora (Digestive cancer), gushaka ibikoresho bigezweho bya Rwanda FDA n’ibindi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), na yo yagiranye ibiganiro na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo by’igihugu, igaragaza ko ingengo y’imari yahawe mu 2019/2020, yakoreshejwe ku kigero cya 63.6%.

Ibigo bishamikiye kuri Minaloc nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi inzego z’ibanze (LODA), cyayikoresheje ku kigero cya 92.1%, Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ku kigero cya 73.1%, Ikigo gishinzwe igororamuco ku kigero cya 93%, Komisiyo y’Amatora ku kigero cya 93%, FARG ku kigero cya 82%, Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) ku kigero cya 82%, RBA ku kigero cya 100%.

Mu bikorwa binini biteganyijwe uyu mwaka harimo gukura mu manegeka abaturage bahatuye, kuzamura imibereho y’abaturage binyuze muri gahunda zitandukanye zibagenerwa, kugabanya ingaruka Coronavirus yagize ku bagenerwabikorwa ba VUP, gutegura amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe muri 2021 n’ibindi.

Ibitaro bya Gatunda ni umwe mu mishinga yakozwe mu 2019/20 uzanakomeza umwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .