Minisiteri y’Ubutabera imaze gufatira imitungo y’abantu 269 babereyemo leta imyenda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera yahagurukiye abantu babereyemo leta imyenda mu manza yabatsinzemo ndetse kuri ubu imaze gufatira imitungo irimo ibibanza n’ibinyabiziga by’abantu 269 bafite imyenda ya leta.

Mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwishyuza abantu bafitiye leta imyenda, Minisiteri y’Ubutabera yafatiriye ibibanza 1269 by’abantu 264 ndetse n’ibinyabiziga 29 by’abantu batanu.

Iyi mitungo ikaba yarafatiriwe mu y’abantu bagera ku 2,416 bafite imyenda ya leta hirya no hino mu gihugu, kuri ubu abagera ku 1958 nibo bafitiwe imyirondoro ku buryo bashobora gukurikiranwa ku buryo bworoshye.

Mu kurushaho gukaza ingamba zo gukurikirana abantu bafite imyenda ya leta ngo bishyure, Minisiteri y’Ubutabera yiyemeje gukorana n’inzego zitandukanye za leta mu kubona imyirondoro ihagije y’abo bantu.

Kuri ubu iyi minisiteri iri gukorana n’ibigo bya leta birimo Ikigo gishinzwe Indangamuntu NIDA, Ikigo gishinzwe Ubutaka, igishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Hari n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ruzajya rutangirira ku mipaka abishyuzwa, Urwego ruhuza abafitiye imyenda amabanki, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB gifitiye benshi amafaranga y’ubwizigame bw’izakuru n’ibindi.

Minisiteri y’Ubutabera kandi iri gukorana n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ishobora gufatira imishahara y’abakozi, ndetse hakazitabazwa abafatanyabikorwa bagize inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera n’umutekano ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) na Sosiyete y’Igihugu y’Ingufu (REG).

Izi nzego zose zagiyeho kugira ngo haboneke amakuru abahesha b’inkiko bazifashisha mu kugaruza imitungo ya leta yatsinze mu manza zitandukanye abo yatsinze bakaba baranze kwishyura.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko bagiye gukurikirana abantu bafite imitungo ya leta mu buryo bwose bushoboka.

Yagize ati “Turatekereza ko buri muntu wese ufitiye leta amafaranga turi buze kumugeraho kandi ndizera ko biri buze kuba ku neza kandi nibitaba no kuneza na none birarangira.”

Kuri ubu Minisiteri y’Ubutabera imaze kwishyuza amafaranga angana na 238 580 499 Frw mu gihe kirenga gato umwaka umwe, akaba yarabonetse mu manza 44 mu 124 zari zahawe abahesha b’inkiko 33.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko bagiye gukurikirana abantu bafite imitungo ya leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .