Ni abakozi bakora mu mirimo itandukanye yo kubaka umudugudu ugezwego wa Mpazi mu Murenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Bamaze iminsi bumvikana mu itangazamakuru bataka kumara iminsi myinshi batishyurwa amafaranga bakoreye, bigatuma bagorwa cyane n’imibereho.
Bavugaga kandi ko bafite impungenge zo kuba imirimo yo kubaka uwo mudugudu babona iri kugana ku musozo ku buryo icyizere cyo kwishyurwa babonaga kiri kuyoboka.
Mu kwishyuza bashyiraga mu majwi Umutwe w’Inkeragutabara wabakoresheje ari na ho icyo ikibazo cyabo gihurira na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyabo bakimenye kandi batangiye kugira icyo bagikoraho.
Ati “Ikibazo cyabo kirumvikana kandi amakuru ahari ni uko batangiye kwishyurwa ejo [ku wa Gatanu] ndetse n’uyu munsi [Ku wa Gatandatu] barimo barishyurwa. Ni ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka kidakwiye gutuma abantu bahagarika umutima kuko Minisiteri y’Ingabo ni urwego rudashobora kwambura abaturage”.
Mu gukurikirana iki kibazo, Lt Col Kabera yavuze ko hari aho basanze abakozi bamwe barumvikanye mu itangazamakuru bavuga umubare w’amafaranga baberewemo uri hejuru ugereranyije n’ayo mu by’ukuri batarishyurwa.
Umudugudu wa Mpazi uri kubakwa mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, ugeze ku kigero cya 90% ngo wuzure.
Uzatuzwamo imiryango 688 yimuwe ahazwi nko kuri Mpazi hashyiraga ubuzima bwayo mu kaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!