Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yimukiye mu nyubako nshya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Kanama 2019 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda yatangaje ko yamaze kwimurira ibikorwa na serivisi zayo mu nyubako nshya iherereye ku Kimihurura ahazajya hakorera Minisiteri zirimo n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi Mininfra rivuga ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2019, serivisi zayo zizajya zitangirwa mu nyubako iherereye hafi y’ahari ibiro bishaje bya Minisitiri w’intebe.

Ubusanzwe Mininfra yakoreraga ku Kacyiru ahateganye n’Urwego rushinzwe abinjira n’Abasohoka na Minisiteri y’Uburezi.

Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rivuga ko “Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yamaze kwimukira ku Kimihurura. Serivisi twatangaga zirakomeje uko bisanzwe.”

Iyi nyubako yubatswe mu buryo bugezweho kandi yitezweho kwihutisha no koroshya imitangire ya serivisi yubatswe mu gihe cy’amezi 33 yubakwa ku nkunga ya miliyoni 27 z’amadolari yatanzwe n’u Bushinwa.

Yatashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego Rukuru Ngishwanama mu Bushinwa (ufatwa nka Visi Perezida wa Sena), Zheng Jianbang, tariki ya 22 Mata 2019.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko iyo nyubako ari ikindi kimenyetso gishimangira ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ukomeje gutera imbere.

Yashimiye uburyo icyo gihugu gikomeje gufasha u Rwanda mu nzira y’iterambere mu bikorwa bitandukanye byaba ishoramari, ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo n’ibindi.

Dr Ngirente yavuze ko inyubako nshya Guverinoma yahawe, izafasha abakozi bazayikoreramo kurushaho gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Ndashimira u Bushinwa ku bwo guha u Rwanda inyubako nziza nk’iyi yo gukoreramo. Izafasha abakozi b’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’abo mu zindi nzego za Leta bazayikoreramo gutanga serivisi zihuse kandi z’ingirakamaro.”

Zheng Jianbang wari uhagarariye u Bushinwa muri uwo muhango yashimye iterambere u Rwanda rwagezeho ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame. Yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda kugira ngo rugere ku cyerecyezo rwifuza.

Ibigo bya Leta biteganyijwe gukorera muri iyi nyubako birimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’ibya Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (MINICAAF); Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’iy’Ubutabera na Komisiyo ishinzwe kuvugurura Amategeko.

-  Indi nkuru wasoma: Inyubako nshya izakoreramo Minisitiri w’Intebe na minisiteri eshatu yatashywe ku mugaragaro (Amafoto)

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard n'Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego Rukuru Ngishwanama mu Bushinwa, Zheng Jianbang, bafungura iyo nyubako ku mugaragaro
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Gatete Claver, ubwo yari mu muhango wo gufungura inyubako minisiteri ayoboye yimukiyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza